Ubuyobozi bw’ishuri ryigenga rya adepr nyakabungo christian school buramenyesha abantu bose ko rifite imyanya y’akazi yo kwigisha, rikaba rikeneye abarimu bafite ubushobozi n’ubushake bwo kwigisha muri iryo shuri.
Ibisabwa ku bashaka gupiganirwa iyo myanya ni ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda;
- Kuba yarize ibyerekeye uburezi (A2 cyangwa A1 in Education);
- Kuba azi gukoresha neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa (by’umwihariko);
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myitwarire;
- Kuba akunda abana kandi yubahiriza uburenganzira bwabo.
Abifuza gupiganira izi myanya bagomba kohereza ibyangombwa bikurikira kuri email y’ishuri:
📧 nyakabungochristianschool@gmail.com
📅 Itariki ntarengwa yo kohereza ibyangombwa: 14/04/2025 saa 5:00 PM
Ibyangombwa bisabwa:
- Fotokopi y’impamyabumenyi yo kwigisha isinyweho n’umukono wa Noteri;
- Fotokopi y’indangamuntu;
- Umwirondoro wihariye (CV);
- Icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko (Criminal Record).
Abatanze ibyangombwa bujuje ibisabwa bazakora ikizamini ku wa 15/04/2025 saa 10:00 AM
👉 Aho ikizamini kizabera: Ishuri rya Nyakabungo
👉 Abatsinze bazatangira akazi ku itariki ya 21/04/2025, mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Bikorewe i Nyakabungo, kuwa 08/04/2025
