Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi budaheza bushyigikira umwana w’umukobwa, byagize akamaro ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, mu birori byo kwizihiza imyaka 20 ishize umuryango Imbuto Foundation yashinze, umaze ushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa.
Mu butumwa yatanze yagize ati: “Twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza, atari bo gusa bigirira akamaro, ahubwo ari inyungu z’umuryango n’igihugu muri rusange.”
Yunzemo ati: “Iyi ntabwo ari isabukuru y’ibihembo gusa, ni iy’inzozi twarose kera, none murabyirebera ko zabaye impamo kandi biracyakomeza.”
Yavuze ko hizihizwa abakobwa bahisemo gukabya inzozi zabo bakandika amateka umuntu atiyumvishaga.
Ati: “Imyaka 20 irashize habibwe icyizere, ubushobozi ku mwana w’umukobwa. Uyu munsi turishimira kuba izo mbuto zaratangiye kwera mu muryango, mu mashuri, no mu iterambere ry’Igihugu.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibyo bishimangira igitekerezo ngenga cy’Umuryango Imbuto Foundation.
Ati: “Ibi kandi bisobanura neza igitekerezo ngenga cya Imbuto Foundation kivuga ko imbuto itewe neza mu gitaka giteguwe neza, ikuhirwa, igahabwa iby’ingenzi byose, irakura ikavamo igiti cy’inganzamurumbo, kitanyeganyezwa n’icyo ari cyo cyose.”
Yagarutse ku Nkubito z’Icyeza, ubu zabaye abaganga, abashinzwe, umutekano, abayobozi n’abandi bari mu nzego zitandukanye, aho bakomeje kuba intangarugero muri sosiyete, ashimangira ko bigaragaza uko igihugu giha agaciro umukobwa mu iterambere ryacyo.
Yagize ati: “Igitekerezo cy’iyi gahunda cyaturutse ku gitekerezo cyagutse cy’Igihugu cyacu cyo kubaka uburezi kuri bose, budaheza kandi buha amahirwe angana abahungu n’abakobwa.
Yakomeje avuga ko aho ari ho hatangiye ibikorwa byo guhemba abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza, ngo bibatere kumva bashyigikiwe barusheho gukora neza ndetse banabere intangarugero bagenzi babo.
Ati: “Mu Kinyarwanda tuvuga ko ntawigira, abakobwa bonyine ntibatera imbere ngo bagere kuri ibi byiza twizihiza. Dufashe uyu mwanya ngo dushimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, bwashyize imbere gahunda ya ‘He for She’.”
Yemeje ko iyo gahunda ya ‘He For She’ yatanze umusaruro mu guhindura imyumvire y’abaturage, aho usanga abahungu benshi batagirira ishyari, bashiki babo bagiye mu myanya ikomeye.
Madamu Jeannette Kagame yumvikanishije ko muri iki gihe cy’iterambere abakobwa bahabwa amahirwe bakwiye no kwigirira icyizere, kwiteza imbere no gufatanya n’abandi.
Yasabye abayobozi mu ngeri zitandukanye gukomeza kubafasha kugira ngo ayo mahirwe bahawe atayoyoka.
Yavuze ko imyaka 20 ishize ikwiye kuba isomo ku Banyarwanda bagafasha abana b’abakobwa kimwe n’abahungu, batozwa kugira imico n’imyifatire myiza.
Yasabye Inkubito z’icyeza gukomeza guharanira kuzavamo ababyeyi barerera u Rwanda abana babo bagatuma ruba Igihugu cyiza kandi kigera ku ntego rwihaye.
Yababwiye ko bakwiye kugira amakenga birinda uwababwiye kubagezaho iterambere mu buryo bworoshye cyane cyane iyo ayo makuru atizewe.
Yashimangiye ko u Rwanda rwifuza abakobwa biga amasomo ya siyansi kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa mu nzego zose.
Buri mwaka, Imbuto Foundation ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, batanga ibihembo ku bakobwa bitwaye neza mu myigire yabo mu rwego rw’ubu bukangurambaga.
Ibihembo bitangwa birimo ibikoresho by’ishuri, inkunga y’amafaranga yo gutangira kwizigamira, ndetse n’amahugurwa mu by’ikoranabuhanga ku barangije amashuri yisumbuye.
Ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’abakobwa bwatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, mu mwaka wa 2005, bugamije gukemura ikibazo bitandukanye bishingiye ku gitsina mu burezi, binyuze mu gushishikariza no kongerera abakobwa ubushobozi bwo kwiga, kuguma mu ishuri no kwitwara neza.
Uyu mwaka, abakobwa bose bazashimirwa ni 471 baturutse hirya no hino mu Gihugu. Muri bo, 123 bahawe ibihembo muri ibyo birori byabereye kuri Intare Conference Arena, mu gihe abandi bazabiherwa mu mashuri yabo.