igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda bakomeje kwigarurira isoko rya sinema mpuzamahanga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 8:20 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Jennifer Heylen ni umwe mu bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda baba mu mahanga bari kwigaragaza mu buryo budasanzwe. Nubwo yakuriye mu Bubiligi, ntiyigeze yibagirwa inkomoko ye yo mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 15.

Uyu mukobwa afite imyaka 33 kuko yavutse ku wa 01 Ukwakira 1991. Ababyeyi be bose ni Abanyarwanda cyane ko se na nyina bahuriye i Ixelles aho yavukiye akaza gukurira muri Leuven mu Bubiligi.

Yakinnye muri filime zirimo “Slippery Ice”, “Loose Wild”, “A Good Year”, “My Best Worst Friend”, “Ground”, “Capitani”, “Under Fire”, “Instafamous”, “Bathroom stories”, “Noise” akinamo afite izina ry’Ikinyarwanda aho aba yitwa Umulisa, “Show-offs” yagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka n’izindi.

“Klette” yanditswe na Michael Abay yakinnyemo yamuhesheje ibihembo bitatu birimo n’icy’Umukinnyi mwiza (Best Actor) mu marushanwa mpuzamahanga ya filime ngufi yabereye i Leuven, i Bruxelles , ndetse no muri Aspen (USA).

Kwegukana ibi bihembo byamuhesheje icyubahiro mu ruganda rwa sinema, bimufungurira amarembo yo gukomeza kwigaragaza mu mafilime atandukanye.

Jennifer yatangiye urugendo rwe rwa sinema mu Bubiligi, aho yakinnye muri filime x’uruhererekane zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na New Times umwaka ushize yagize ati “Ninjiye mu gukina filime bitunguranye, ubwo inshuti y’inshuti yanjye yashakaga umukinnyi w’umukobwa w’umwirabura wo gukina muri filime ye ngufi, kuko mu Bubiligi batari benshi. Nakoze ikizamini barankunda, kuva ubwo sinigeze nsubira inyuma.”

Jennifer uretse gukina filime yanitabiriye amarushanwa azwi nka “De Slimste Mens”.

Uretse ubuzima bwa sinema, Jennifer yavuze ku buziJennifer Heylen ni ubuzima ma bwe bwite mu biganiro bitandukanye.

Yavuze ko kuba ingaragu bimuha amahoro n’ibyishimo mu buzima, ndetse ko atakigira igitutu cyo gushaka umuryango kuko yamenye kwiyakira no kwishimira uko ari.

Ati “Nishimiye kuba ndi ingaragu, sinshaka gutakaza ubwigenge bwanjye.”

Uyu mukinnyi wa filime ahamya ko sinema nyarwanda ifite impano nyinshi, ariko hakenewe imbaraga mu buryo bw’amahugurwa n’ibikoresho.

Avuga ko yiteguye gukorana n’abanyarwanda mu mishinga itandukanye ndetse no gutegura amahugurwa afasha abari mu ruganda rwa sinema kuzamura ireme ry’akazi kabo.

Jennifer Heylen ashimangira ko igihe kigeze ngo sinema nyarwanda igire umwanya wayo ku ruhando mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi
Next Article Kenya: Abahigishwaga uruhindu bazira kwica umudepite bafashwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
AMAKURU

Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza ubwoba ni bwose kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza bari mu bibazo bikomeye byatewe n’itumbagira ridasanzwe ry’ibiribwa, ryatumye bamwe bagabanya inshuro…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu…

4 Min Read
AMAKURU

Umunyamategeko wa Munyenyezi Beatrice yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire bidakurikije amategeko

Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?