Nyuma yo kugera mu Rwanda aho agiye gutaramira, Jose Chameleone yavuze ko abantu benshi bava mu muziki atari ukubera ko ubananiye ahubwo kubera kudakunda ibyo bakora.
Ni mu kiganiro Versus gitambuka kuri RTV yabivuze ubwo yabazwaga ku rugendo rwe rw’umuziki n’ikintu cyatumye akomeza gukora umuziki mu bihe bitoroshye kuri ubu akaba afatwa nk’umunyabigwi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyane ko ubwo Diamond aherutse muri Uganda yabyivugiye ko amufata nk’uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Jose Chameleone yavuze ko mu gutangira ari bwo yahuye n’imbogamizi cyane zo gukora umuziki ariko uko yagiye ahanyanyaza akubaka izina gake gake byagiye birushaho gukomeza kuworohereza mu gukora umuziki.
Yagize ati: “Imbogamizi zikomeye nahuye nazo mu muziki ni intangiriro zawo. Iyo navugaga ngo nitwa Jose Chameleone nta muntu wabaga urizi. Kugira ngo bamenye iryo zina, bisaba gukora indirimbo zigakundwa. Gukora ubwo bugenge ngo havemo indirimbo ikunzwe na benshi nibyo bibazo bikomeye.”
Yavuze kandi ko mu myaka 25 amaze mu muziki yaranzwe no guhanga udushy, kwigirira ikizere kuko kuba afite impano n’abandi bayigira ahubwo uburyo bwo kuyibyaza umusaruro akaba aribyo atandukaniyeho n’abandi.
Ati: “Imyaka 25 nyisobanura nko guhanga udushya, kwigirira ikizere kuko impano iri hose. Tuba muri sosiyete ifite abantu baguca integer ngo ibyo ukora ubikora nabi ariko mu gihe nabikoraga mu buryo bwange, numvaga aribyo bya nyabyo.”
Yavuze kandi ko “Iyo umuntu aje aririmba kugira ngo ashimishe abandi, abura wa mwihariko we. Ntabwo nigeze mbikora. Niyo mpamvu wumva ijwi rya Chameleone ari rya rindi kandi ndabizi ko abantu bankunda, ndabishimira Imana. Ntabwo nzi impamvu bankunda.”
Asobanura impamvu atigeze areka umuziki muri ibi bihe bitoroshye yanyuragamo, Jose Chameleone yavuze ko na Bibiliya isaba abantu kuririmba kugira ngo bishime nawe akaba yarabikoreraga kwishima atagamije gushimisha abantu.
Ati: “Na Bibiliya irabivuga iti ‘Ririmba kugira ngo wishime’ kuri njye rero, ndirimbira impamvu nyinshi. Ndirimba kugira ngo nishime hanyuma abandi bakishima nyuma. Nta mafaranga ayo ariyo yose wampa ngo ndekere kuririmba.”
Nyuma y’uko yaherukaga gutaramira i Kigali mu mwaka wa 2018, Jose Chameleone yagarutse mu Rwanda aho yitegura gutaramira muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.