Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Jose Chameleone, uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu birori byo kwishimira ibikombe APR FC yegukanye muri uyu mwaka w’imikino.
Iki gikorwa giteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025 kuri Stade Amahoro, aho kizakurikira umukino wa nyuma wa Shampiyona, APR FC izakiramo Musanze FC saa 18:00.
Jose Chameleone na murumuna we Weasel bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye igitaramo bakoreye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko APR FC izishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka w’imikino, birimo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, icy’amahoro ndetse n’Igikombe cy’Intwari.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw mu myanya isanzwe yo hejuru, 2000 Frw iyo hasi, VIP ni 10,000 na VVIP ni 30,000 Frw. Hari kandi n’amatike y’ibihumbi 100 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw.