igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jose Chameleone yageze i Kigali akora ikidasazwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Jose Chameleone yageze i Kigali akora ikidasazwe
IMYIDAGADURO

Jose Chameleone yageze i Kigali akora ikidasazwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 5:21 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuhanzi Jose Chameleone wamamaye mu muziki mu myaka 20 itambutse, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yitabiriye igitaramo afite kuri iki Cyumweru.

Ni igitaramo cyagakwiye kuba cyarabaye mu mpera z’umwaka ushize ariko gisubikwa kubera uburwayi bwibasiye uyu munyabigwi hanyuma ahita ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kuva kwivuza, iki gitaramo ni cyo cyasubukuwe akaba ari na cyo yaje yitabiriye ari kumwe na bamwe mu bamufasha mu muziki ndetse na Teta Sandra umugore wa murumana wa Jose Chameleone.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Jose Chameleone yaje yipfutse mu maso ndetse adashaka kuvugisha itangazamakuru bigaragara ko atari yishimye cyane ko hari abagerageje kumwegera ngo bamuvugishe ariko akababwira nabi.

Bimwe mu byatumye ataza yishimye nk’umuntu wari usuye ahantu yabaye ndetse akahagirira ibihe byiza, ni uburyo uru rugendo rwamugoye kuva mu rugo kugera i Kigali.

Jose Chameleone yari afite itike y’indege ya saa tanu zo muri Uganda ubwo ni saa ine zo mu Rwanda, agera ku kibuga mu masaha ya kare ariko indege bahita bayihindura ku munota wa nyuma n’amasaha arahinduka.

Iyi ndege bayihinduye saa munani zo muri Uganda byitezwe ko aba asohotse mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe byibuze saa kumi za mu gitondo ariko asanga iyo ndege irabanza inyure muri Kenya.

Nyuma yo guca muri Kenya, yageze i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 hanyuma asohoka saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 ari kumwe n’abandi bamuherekeje batatu. Ari nabwo yangaga kuvugisha itangazamakuru.

Ikindi kiri mu byababaje Jose Chameleone, ni uko yari kumwe na murumuna we Weasel bari bazanye mu Rwanda ariko aza kubura indege ntiyaboneka mu baje – kuri ubu abatumiye Jose Chameleone bakaba batangiye gushaka uko bamubonera indi tike.

Teta nawe yahageze ababaye cyane ndetse n’abana be ku buryo nawe nta tangazamakuru yavugishije akigera i Kanombe.

Jose Chameleone arataramira muri Kigali Universe ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, nyuma y’uko yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018 n’ubwo mu mwaka wa 2022 yateguje igitaramo mu Rwanda ariko bikarangira kitabaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article TMC agiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Dallas
Next Article No mu Rwanda irahari; Imirimo 20 ihemba akayabo wakora bidasabye kuba warize Kaminuza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

SZA yashimiye Beyonce wamuremeye

SZA yasobanuye uburyo ashimira Beyonce utaramusabye amafaranga ava ku ndirimbo ‘Listen’ iri kuri album yitwa’SOS’ yagiye hanze mu 2022. SZA…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye

Sean “Diddy” Combs ashaka kugaragaza ko we na Cassie bari babanye mu rukundo rurimo urugomo, ndetse ibintu byose byagiye biba…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Muchoma yagaragaje ko ari gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

Nizeyimana Didier ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, yagaragaje ko ari gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?