Umuhanzi Jose Chameleone wamamaye mu muziki mu myaka 20 itambutse, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yitabiriye igitaramo afite kuri iki Cyumweru.
Ni igitaramo cyagakwiye kuba cyarabaye mu mpera z’umwaka ushize ariko gisubikwa kubera uburwayi bwibasiye uyu munyabigwi hanyuma ahita ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kuva kwivuza, iki gitaramo ni cyo cyasubukuwe akaba ari na cyo yaje yitabiriye ari kumwe na bamwe mu bamufasha mu muziki ndetse na Teta Sandra umugore wa murumana wa Jose Chameleone.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Jose Chameleone yaje yipfutse mu maso ndetse adashaka kuvugisha itangazamakuru bigaragara ko atari yishimye cyane ko hari abagerageje kumwegera ngo bamuvugishe ariko akababwira nabi.
Bimwe mu byatumye ataza yishimye nk’umuntu wari usuye ahantu yabaye ndetse akahagirira ibihe byiza, ni uburyo uru rugendo rwamugoye kuva mu rugo kugera i Kigali.
Jose Chameleone yari afite itike y’indege ya saa tanu zo muri Uganda ubwo ni saa ine zo mu Rwanda, agera ku kibuga mu masaha ya kare ariko indege bahita bayihindura ku munota wa nyuma n’amasaha arahinduka.
Iyi ndege bayihinduye saa munani zo muri Uganda byitezwe ko aba asohotse mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe byibuze saa kumi za mu gitondo ariko asanga iyo ndege irabanza inyure muri Kenya.
Nyuma yo guca muri Kenya, yageze i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 hanyuma asohoka saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 ari kumwe n’abandi bamuherekeje batatu. Ari nabwo yangaga kuvugisha itangazamakuru.
Ikindi kiri mu byababaje Jose Chameleone, ni uko yari kumwe na murumuna we Weasel bari bazanye mu Rwanda ariko aza kubura indege ntiyaboneka mu baje – kuri ubu abatumiye Jose Chameleone bakaba batangiye gushaka uko bamubonera indi tike.
Teta nawe yahageze ababaye cyane ndetse n’abana be ku buryo nawe nta tangazamakuru yavugishije akigera i Kanombe.
Jose Chameleone arataramira muri Kigali Universe ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, nyuma y’uko yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2018 n’ubwo mu mwaka wa 2022 yateguje igitaramo mu Rwanda ariko bikarangira kitabaye.