igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
AMAKURU

Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 26, 2025 9:10 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu bayobozi b’umutwe wa M23 (AFC/M23) aravuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw’igihugu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’umujyi wa Goma, yanyujije ubutumwa kuri X yahoze ari twitteryagize ati: “Tumwifurije urugendo rwiza mu bice byamaze kubohorwa.”

Na none, Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cya M23, yemeje aya makuru, avuga ko “Kabila ni umusirikare wa rubanda”, agaragaza ko bashimishijwe no kuba yagarutse mu karere.

Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, na we yasohoye itangazo ryemeza ko yakiriye neza iri garuka rya Kabila mu gihugu cye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka amahoro n’ubwiyunge mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri uru rugendo, ndetse na Joseph Kabila ubwe ntiyigeze atangaza ko yamaze kugera i Goma, uretse amagambo yavuze ku wa gatanu nijoro avuga ko “azajyayo vuba”.

Uru rugendo rushobora gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rwa Kabila mu bibera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri iki gihe M23 ifite ijambo rikomeye muri ako karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Donald Trump yise mugenzi we w’Uburusiya umusazi nyuma y’igitero gikaze yagabye kuri Ukraine
Next Article Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abarenga 400 nibo bahitanywe n’ibitero karahabutaka byo muri Sudan y’epfo

Mu bitero biherutse gukorwa n'umutwe wa RSF mu Mujyi i Darfur muri Sudani  byahitanye abarenga 400 nk'uko byatangajwe na LON Mu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Muri Congo havutse undi mutwe ukomeye ugiye gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Colonel Innocent Kaina, wahoze ari umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba ugamije gukuraho ubutegetsi…

1 Min Read
AMAKURU

Bafashwe bazira kwiba imiti kandi ari abaforomo

Polisi yo mu majyepfo yatagaje ko baje bufata abaforomo babashinja kwiba imiti bakayigurisha abandi bagiye kuyicuruza kuri cyamunara Ku wa…

2 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe

Abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’abana bo mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Abdullah (King Abdullah Specialist Children’s Hospital) biherereye i Riyadh…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?