Amakuru aturuka mu bayobozi b’umutwe wa M23 (AFC/M23) aravuga ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw’igihugu.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’umujyi wa Goma, yanyujije ubutumwa kuri X yahoze ari twitteryagize ati: “Tumwifurije urugendo rwiza mu bice byamaze kubohorwa.”
Na none, Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cya M23, yemeje aya makuru, avuga ko “Kabila ni umusirikare wa rubanda”, agaragaza ko bashimishijwe no kuba yagarutse mu karere.
Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23, na we yasohoye itangazo ryemeza ko yakiriye neza iri garuka rya Kabila mu gihugu cye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka amahoro n’ubwiyunge mu Burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri uru rugendo, ndetse na Joseph Kabila ubwe ntiyigeze atangaza ko yamaze kugera i Goma, uretse amagambo yavuze ku wa gatanu nijoro avuga ko “azajyayo vuba”.
Uru rugendo rushobora gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rwa Kabila mu bibera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri iki gihe M23 ifite ijambo rikomeye muri ako karere.