Joseph Kabila wigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2001 kugeza mu 2019, ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 riri mu ntamabara n’ingabo za RDC.
Ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yemeje ko Kabila yageze mu mujyi wa Goma. Byihuse yahise aganira n’abamuherekeje, bategura gahunda azagirira mu bice bigenzurwa n’iri huriro.
Abantu ba hafi ba Kabila batangaje ko nyuma yo gutegura iyi gahunda, ku wa 27 Gicurasi yakiriye abayobozi ba AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa umwungirije ndetse n’undi muyobozi mukuru muri iri huriro.
Ibyo baganiriye ngo bari kimeze nko Kuramukanya no kwifurizanya amahoro, bica amarenga ko bashobora kuganira bigiye kure mu minsi izaza.
Nubwo Kabila yageze i Goma, nta mafoto cyangwa amashusho ye arashyirwa hanze. Urubuga Reconstruire RDC yashinze rutangaza amakuru make ku bikorwa bye, andi agatangwa n’abakorana na we bya hafi.
Reconstruire RDC yamenyesheje itangazamakuru ko guhera kuva kuri uyu wa 28 Gicurasi, uyu munyapolitiki atangira kugirana uruhererekane rw’ibiganiro n’Abanye-Congo, bigamije kumva ibitekerezo byabo ku kugarura umutekano muri iki gihugu.
Abantu biteganyijwe ko Kabila azaganira na bo harimo abanyapolitiki, abayobozi b’inzego zo muri RDC, abashinzwe umutekano, abayobozi bo mu rwego rwa gakondo, abayobozi b’amoko, abanyamakuru, ihuriro ry’abagore ndetse n’abanyamadini n’amatorero.
Bamwe bakorana na we bya hafi basobanura ko ashaka kuganira n’abantu bose bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri RDC.
Ibi byose Kabila ari gukora nibirangira, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, kandi abazifuza kucyitabira bose bazamenyeshwa mbere y’igihe kugira ngo bitegure.
