Ibinyamakuru byo muri Uganda byasohoye amashusho yatumye benshi bakeka ko Julianna Kanyomozi ashobora kuba ari kwitegura kwibaruka undi mwana, nyuma y’uko abyaye Taj mu 2020.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2025 ubwo Bebe Cool yasogongezaga inshuti ze kuri album ye nshya, Juliana Kanyomozi yagaragaye muri ibyo birori, aho yafatiwe amashusho yatumye benshi bakeka ko atwite.
Kanyomozi w’imyaka 44 agiye kubyara umwana wa gatatu. Imfura ye yitabye Imana mu 2014, aza kwibaruka undi mwana w’umuhungu mu 2020 nubwo yirinze kumushyira mu itangazamakuru.
Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse wanakunzwe mu ndirimbo zinyuranye nka Usiende mbali yakoranye na Bushoki, Zaabu, Nabikowa n’izindi nyinshi.
Nubwo ari umuhanzikazi ukuze mu myaka, Juliana Kanyomozi aracyagaragara ku rutonde rw’abahanzi b’uburanga Uganda yagize mu muziki.
Ni umuhanzikazi uheruka i Kigali mu 2017 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Charly na Nina cyabereye muri Camp Kigali.