Hashize igihe hari amakuru avugwa ko umuhanzi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber batameranye neza, none ubu biravugwa ko bari mu nzira yo kwaka gatanya.
Umubano w’umuhanzi Justin Bieber n’umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, wakunze kurangwa n’ibibazo ndetse byavuzwe kenshi ko bagiye gutandukana gusa ntibibe.
Ku wa 9 Gicurasi 2023, aba bombi baratunguranye bakora ibirori byo gusezerana bwa kabiri ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka imfura yabo.
Justin Bieber yasobanuye ko umubano we n’umugore we utari wifashe neza gusa kuva bamenya ko bagiye kubyara bahisemo kongera kuwuzahura ari na yo mpamvu bagiranye amasezerano mashya.
Gusa ibi byo gusezerana bwa kabiri no kuba baribarutse imfura yabo muri Kanama 2024, byabaye infabusa kuko urugo rwabo rwakomeje kurangwamo ukutumvikana.
Mu minsi ishije Justin Bieber aherutse kwandika kuri Instagram ko ajya amutuka gusa ahita abisiba nyuma y’uko abantu bamunenze bikomeye.
nk’uko byemejwe na Radar Online, hari amakuru akomeje kuvugwa y’uko Bieber na Hailey bari mu nzira yo kwaka gutandukana bnyuze mu mategeko ‘Gantanya’
biravugwa ko mu minsi ishize Hailey Bieber yasohokanye n’inshuti ze zirimo abanyamideli bazwi nka Kylie na Kendall Jenner, aho bishimanye bigatinda, iki gihe Hailey yari arimo kwizihiza ko ibye na Justin biri kurangira ndetse ko yafashe umwanzuro wo kumwaka gatanya bidasubirwaho, gusa ntabwo Hailey yigeze abitangaza kumugaragaro.
Umwe mu bantu bamuba hafi yavuze ko “Hailey ari gukora ibishoboka ngo yitandukanye na Justin. Kandi asigaye anisohokana batar ikumwe. Justin na we kandi aba yibereye mu bintu bye. Biratekerezwa ko Hailey yaba ari kwishimira ko batandukanye”.
Ibi bije bikurikira amakuru avuga ko bombi batakibana mu nzu imwe aho umwe asigaye yibana ku giti cye. Ngo kandi bitewe n’imyitwarire Justin Bieber asigaye agaragaza, bishoboka ko yabayarasubiye ku gukoresha ibiyobyabwenge.
