Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber batabanye neza, ubu aba bombi baravugwaho kuba bari mu nzira yo kwaka gatanya.
Si ibanga ko umubano w’umuhanzi Justin Bieber n’umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, wakunze kurangwa n’ibibazo ndetse byavuzwe kenshi ko bagiye gutandukana.
Ku wa 9 Gicurasi 2023, bombi baratunguranye bakora ibirori byo gusezerana bwa kabiri ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.
Icyo gihe Justin Bieber yatangaje ko umubano wabo wari warajemo agatotsi gusa kuva bamenya ko bagiye kubyara bahisemo kongera kuwubyutsa ari na yo mpamvu basezeranye bundi bushya.
Icyakoze ibyo gusezerana bwa kabiri no kuba baribarutse imfura yabo muri Kanama 2024, ntabwo byabujije ko urugo rwabo rukomeza kuvugwamo umwuka mubi.
Ibi byakomeje no kuvugwa ndetse mu minsi ishije ubwo Justin Bieber yandikaga amagambo akakaye ku mugore we abinyujije kuri Instagram, aho yemeye ko ajya amutuka gusa agahita abisiba nyuma y’uko abantu bamunenze.
Byatije umurindi amakuru avugwa y’uko bombi babanye nabi.
Kuri ubu Radar Online yatangaje ko hari amakuru akomeje kuvugwa y’uko Bieber na Hailey bari mu nzira yo kwaka gatanya.
Aya makuru avuga ko mu minsi ishize Hailey Bieber yasohokanye n’inshuti ze zirimo abanyamideli bazwi nka Kylie na Kendall Jenner, aho bishimanye bigatinda.
Bivugwa ko iki gihe Hailey yari arimo kwizihiza ko ibye na Justin biri kurangira ndetse ko yafashe umwanzuro wo kumwaka gatanya.
Gusa nubwo aya makuru yavuzwe, ntabwo Hailey yigeze abitangaza kumugaragaro.
Umwe mu bantu bamwegereye yatangaje ati “Hailey ari gukora ibishoboka ngo yitandukanye na Justin. Kandi asigaye anisohokana batar ikumwe. Justin na we kandi aba yibereye mu bintu bye. Biratekerezwa ko Hailey yaba ari kwishimira ko batandukanye”.
Ibi bivuzwe mu gihe hashize iminsi byaravugwaga ko bombi batakibana mu nzu imwe aho umwe asigaye yibana ku giti cye.
Ni mu gihe Justin Bieber we avugwaho kuba yarasubiye ku gukoresha ibiyobyabwenge bitewe n’imyitwarire amaze iminsi agaragaza.