igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kabila yagiranye ikiganiro n’inyeshyamba za M23
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kabila yagiranye ikiganiro n’inyeshyamba za M23
AMAKURUMU MAHANGA

Kabila yagiranye ikiganiro n’inyeshyamba za M23

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 9:34 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yemeje ko Kabila yageze mu mujyi wa Goma. Ku ikubitiro, yabanje kuganira n’abamuherekeje, bategura gahunda azagirira mu bice bigenzurwa n’iri huriro.

Abakorana na Kabila batangaje ko nyuma yo gutegura iyi gahunda, ku wa 27 Gicurasi “yakiriye” umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bimwa umwungirije ndetse n’undi muyobozi mukuru muri iri huriro.

Ikiganiro cya Kabila n’abayobozi ba AFC/M23 ngo cyari kimeze nk’indamutso yo kwifurizanya amahoro, bica amarenga ko bashobora kuganira byimbitse mu gihe kiri imbere.

Kuva Kabila yagera i Goma, nta mafoto cyangwa amashusho ye arashyirwa hanze. Urubuga Reconstruire RDC yashinze rutangaza amakuru make ku bikorwa bye, andi agatangwa n’abakorana na we bya hafi.

Reconstruire RDC yamenyesheje itangazamakuru ko guhera kuva kuri uyu wa 28 Gicurasi, uyu munyapolitiki atangira kugirana uruhererekane rw’ibiganiro n’Abanye-Congo, bigamije kumva ibitekerezo byabo ku buryo umutekano waboneka muri iki gihugu.

Mu bo Kabila yateganyije kuganira na bo harimo abanyapolitiki, abayobozi b’inzego zo muri RDC, abashinzwe umutekano, abayobozi bo mu rwego rwa gakondo, abayobozi b’amoko, abanyamakuru, ihuriro ry’abagore ndetse n’abanyamadini n’amatorero.

Abakorana bya hafi n’uyu munyapolitiki basobanura ko ashaka kuganira n’abantu bose bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri RDC, kandi ko gahunda y’ibiganiro nirangira, ni bwo azamenya icyo agomba gukurikizaho.

Biteganyijwe ko gahunda zose Kabila yateganyije nizirangira, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, kandi ngo abazifuza kucyitabira bose bazamenyeshwa mbere y’igihe kugira ngo bitegure.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikobwa wa Kazakhstan
Next Article Mu Misiri havumbuwe imva zimaze imyaka isaga 3000
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umujyi wa Kigali hari igihe wasenye inzu zisaga 123 mu cyumweru kimwe
June 1, 2025
U Rwanda na Misiri byiyemeje imikoranire mu kwagura ubutwererane mu bya gisirikare 
June 1, 2025
Vanessa Mdee yahagaritse umuziki agaragaza ko wamwangije mu mutwe bikomeye
June 1, 2025
Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025

You Might Also Like

MU MAHANGAPOLITIKE

Marine Le Pen yakatiwe igihano cy’imyaka 4 bityo ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora ubufaransa mu 2027

Marine Le Pen, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, urukiko rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ine akanamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya…

1 Min Read
AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye

Umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga, Ngũgĩ wa Thiong’o, yapfuye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, afite…

3 Min Read
AMAKURU

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero. Nk’uko byemejwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?