Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko, mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha.
Icyo gihe hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IRMCT yavuze ko ku wa 01 Gicurasi Saa Kumi z’igicamunsi ku isaha y’i Arusha mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT riri i LaHaye mu Buholandi, ari bwo icyo gikorwa giteganyijwe kuba.Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, IRMCT irakomeza iti “Hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga.
Ibiberamo bizatambutswa hashize iminota 30.”Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Kuva ubwo yahise ajya gufungirwa muri gereza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ziri i La Haye mu Buholandi.
Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.
Mu 2022 raporo zagaragaje ko Kabuga afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.Mu bihe bitandukanye kandi byagiye bigaragazwa ko Félicien Kabuga atagishoboye kwibuka ibyabaye mu bihe byashize.Byatumye mu Ugushyingo 2023, nyuma y’impaka ndende IRMCT yanzura ko ihagaritse gukurikirana Félicien Kabuga, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.
Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kubera uruhare rukomeye ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo kuba umuterankunga mukuru wa Radio Television Libre des Milles Collines yakoreshejwe cyane mu kuranga no kwicisha Abatutsi.Muri Gashyantare 2025 Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, Abubacarr Tambadou, yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira.Tambadou yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, hakurikiyeho guha umwanya uruhande rw’abamwunganira ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by’agateganyo.
Ati “Uruhande rumwunganira rwasabwe gushaka igihugu gishobora kumwakira kandi urwo rugendo ruracyakomeje kuko ntacyo rurageraho. Kabuga aracyafungiwe i La Haye ategereje.”Muri Kanama 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, wari mu Rwanda yavuze ko bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by’ibihimbano.