Uwahoze ari Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Kamala Harris aravugwaho gutuka umunyamakuru Anderson Cooper wa Televiziyo ya CNN kuri nyina muri Kamena 2024, amuziza kumuhata ibibazo.
Ni ibyo igitabo ‘Original Sin’ cya Jake Tapper na Alex Thompson bakorera iyi televiziyo kigaragaza, nyuma y’uko gishyizwe ahagaragara ku wa 20 Gicurasi 2025.
The New York Post, yavuze ko ubwo Biden yagaragazaga intege nke mu kiganiro mpaka yahuriyemo na Trump muri Kamena 2024, ishyaka ry’Aba-Démocrates ryasabye Kamala kutajya mu biganiro mu binyamakuru, kuko ryari rifite impungenge ko ashobora kuhasebera, gusa abima amatwi.
Umunyamakuru Cooper yagaragaje ko Aba-Démocrates bagiye ku gitutu ubwo Biden yitwaye nabi muri iki kiganiro, Kamala amusubiza ko nubwo uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yatangiranye intege nke, yarangije ikiganiro mpaka ari we uri hejuru.
Ibyagaragajwe n’iki gitabo birimo ko ibibazo byose Kamala yabajijwe na Cooper, byose byari byerekeranye n’ubuzima bw’igihugu, uyu munyapoliti we agira ngo ni ukumwibasira mu buryo bwihariye.
Nyuma y’aho ikiganiro Hariss yagiranaga na Cooper kirangiye, Kamala yabwiye abo bari kumwe ati “Uyu mu… wa nyina ntabwo amfata nka Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika.”
Abo mu ishyaka ry’aba-Démocrates bari biteze ko ko Biden ari we uzaba umukandida wabo ubahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ubwo yitwaraga nabi muri iki kiganiro mpaka, yasimbujwe Kamala nawe waje gutsindwa amatora na Donald Trump, kuri ubu uyoboye Leta Zunze ubmwe za Amerika muri manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma kuko itegeko nshinga rya amerika, rigena ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri.
