igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 500 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 500 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
AMAKURU

Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 500 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 22, 2025 10:08 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 12 i Huye ku cyicaro cy’iyi Kaminuza.

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 21 Gicurasi 2025 Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (postgraduate).

Mu butumwa bwe Rev.Dr.Pascal Bataringaya yasabye abarangije amasomo yabo kurema ubuyobozi bwiza buganisha ku iterambere rirambye.

Ati” Mugiye mu muryango munini mujye mwita kunyigisho za tewolojiya ,mu gukemura amakimbirane no guharanira amahoro nk’uko biri no mu ntego z’iyi Kaminuza ya Gikiristu.”

Yongeyeho kandi ati ”Ni mwe ba Ambasaderi b’iyi Kaminuza mugende muyihagararire mukomera ku ndangagaciro za Gikirisitu mukoresha ukuri, kandi murema udushya, bizabafasha mu buzima bwanyu.”

Bataringaya yongeyeho ko ubumenyi batahanye bugomba kubafasha gukora icyateza imbere buri wese, aho yagize ati” Ubwenge, ubushobozi mukuye muri iyi Kaminuza bizabafasha kubaka ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza ariko na none bizanabafashe kubaka urusengero rw’ejo hazaza n’umuryango nyarwanda.

Yakomeje agira ati”Mutangiye urugendo rw’ubuzima Imana ikomeze kubafasha kubera urugero rwiza sosiyete, igihugu n’isi yose muri rusange.”

Umwe mu banyeshuri bahagarariye abandi Redempt Ineza Mahoro yashimiye abarezi, ababyeyi inshuti n’abavandimwe bababaye hafi mu rugendo rw’amasomo yabo aho yagize ati: ”Urugendo rwo kwiga ntitwarutangiye ku bwacu kandi ntiturusoje ku bwacu ahubwo twabifashijwemo n’aba bose mubona. Mwarakoze cyane kutuba hafi.”

Mahoro yakomeje ashimira abarezi n’abayobozi ba Kaminuza ati” Barezi, bayobozi bacu mwarakoze ku bwitange bwanyu kuko twabonye icyo twari dukeneye cyose, atari ubumenyi gusa ahubwo mwaduhaye n’indangagaciro muraturera dukura neza.”

Mu banyeshuri barangije, umubare munini ni Abanyarwanda, hakabamo n’Abarundi batatu, Abanyanigeria babiri, batandatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.

Ibi birori byitabiriwe n’abarimo umuyobozi w’ikirenga wa PUR ,Rev.Dr.Pascal Bataringaya , umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ,umuyobozi wungirije wa PUR, Prof.Dr. Ojedokun Olukayode OLUWOLE ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo yabo n’abandi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umusirikare w’u Rwanda, Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yabaye indashyikirwa mu ishuri rya gisirikare muri Amerika
Next Article Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025
Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
May 22, 2025
Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
May 22, 2025
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rudiger wari ku gatebe k’abasimbura Gushyuha mu mutwe bimuhesheje Ikarita itukura

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 mu minota ya nyuma y'inyongera Extra Time, A ntonio Rudiger Hagurutse ku gatebe k'abasimbura…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?