Bamwe ,mu baturage batuye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi bahamya ko ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke bikihagaragara biri mu bikomeje gukurura amakimbirane mu ngo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’abagize Inama Njyanama y’Akarere mu bikorwa by’Iterambere n’Imibereho myiza, ni bwo abaturage bagaragaje ibi.
Bavuze ko amakimbirane aharangwa akunze guturuka ku kuba abagabo benshi bakunze kujya mu nshoreke ndetse abandi bagahitamo guharika abo bashakanye mu buryo bweruye.
Hishamunda Jean Bosco uabo baturage utuye mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara yavuze ko ibibazo by’ubusinzi aribyo ziza ku isonga mu gutera amakimbirane abera mu ngo.
Yagize ati:“Abajyanama bafatanye n’Inzego z’ibanze mu kugabanya amakimbirane abera mu ngo kuko abayafite biganjemo abasinzi no kuba bafite inshoreke.”
Minani Sylvain we avuga ko hari bamwe mu bagabo bagenda babyara imihanda yose kugeza ubwo baba batagikozwa ibyo kubana n’umugore umwe na byo bigatera kutumvikana.
yagize ati:”Iki kibazo cy’ubushoreke kimaze gufata intera ndende, tugasaba ko Itegeko rigenga umuryango rihinduka umugabo akajya ashaka abagore benshi yatunga”
Musabyimana Marie Goreth, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko bagiye gukora ibarura ry’ingo zifite amakimbirane kugira ngo babishakire umuti urambye harimo kuganiriza buri rugo.
Yagize ati:”Numvishe ko hari umugabo wasabye ko abagabo babemerera gushaka umugore urenze umwe, ibi ntabwo byashoboka kuko baba bakemuye ikibazo cy’irari ry’umubiri bakiyibagiza ko byabangamira uburenganzira bw’abana n’ubw’uwo mugore wa kabiri.”
Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko gukemura ikibazo cy’amakimbirane ari ukumva impande zose ziyavugwamo nk’imwe mu nzira zo kutabogama.
Yagize ati:“Ibibazo by’amakimbirane ntabwo twabisubiriza hano mu nteko y’abaturage kuko bisaba gucukumbura.”
Umuseke dukesha iyi nkuru wavuze ko atari ibyo gusa baganiriye kuko hari n’ibindi abaturage abagaragarije abagize Inama Njyanama y’Akarere birimo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo ihuza Imidugudu yo mu Murenge wa Runda, n’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitawufite kugeza ubu.
