igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kamonyi hari ingo zirimo umwiryane uterwa ahanini n’ubusinzi n’ubushoreke
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kamonyi hari ingo zirimo umwiryane uterwa ahanini n’ubusinzi n’ubushoreke
AMAKURU

Kamonyi hari ingo zirimo umwiryane uterwa ahanini n’ubusinzi n’ubushoreke

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 28, 2025 3:20 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Bamwe ,mu baturage batuye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi bahamya ko ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke bikihagaragara biri mu bikomeje gukurura amakimbirane mu ngo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’abagize Inama Njyanama y’Akarere mu bikorwa by’Iterambere n’Imibereho myiza, ni bwo abaturage bagaragaje ibi.

Bavuze ko amakimbirane aharangwa akunze guturuka ku kuba abagabo benshi bakunze kujya mu nshoreke ndetse abandi bagahitamo guharika abo bashakanye mu buryo bweruye.

Hishamunda Jean Bosco uabo baturage utuye mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara yavuze ko ibibazo by’ubusinzi aribyo ziza ku isonga mu gutera amakimbirane abera mu ngo.

Yagize ati:“Abajyanama bafatanye n’Inzego z’ibanze mu kugabanya amakimbirane abera mu ngo kuko abayafite biganjemo abasinzi no kuba bafite inshoreke.”

Minani Sylvain we avuga ko hari bamwe mu bagabo bagenda babyara imihanda yose kugeza ubwo baba batagikozwa ibyo kubana n’umugore umwe na byo bigatera kutumvikana.

yagize ati:”Iki kibazo cy’ubushoreke kimaze gufata intera ndende, tugasaba ko Itegeko rigenga umuryango rihinduka umugabo akajya ashaka abagore benshi yatunga”

Musabyimana Marie Goreth, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko bagiye gukora ibarura ry’ingo zifite amakimbirane kugira ngo babishakire umuti urambye harimo kuganiriza buri rugo.

Yagize ati:”Numvishe ko hari umugabo wasabye ko abagabo babemerera gushaka umugore urenze umwe, ibi ntabwo byashoboka kuko baba bakemuye ikibazo cy’irari ry’umubiri bakiyibagiza ko byabangamira uburenganzira bw’abana n’ubw’uwo mugore wa kabiri.”

Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko gukemura ikibazo cy’amakimbirane ari ukumva impande zose ziyavugwamo nk’imwe mu nzira zo kutabogama.

Yagize ati:“Ibibazo by’amakimbirane ntabwo twabisubiriza hano mu nteko y’abaturage kuko bisaba gucukumbura.”

Umuseke dukesha iyi nkuru wavuze ko atari ibyo gusa baganiriye kuko hari n’ibindi abaturage abagaragarije abagize Inama Njyanama y’Akarere birimo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo ihuza Imidugudu yo mu Murenge wa Runda, n’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitawufite kugeza ubu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sintex yasezeye umuziki w’Isi yinjira muri Gospel
Next Article Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025
Kenya: Raila Odinga yavuze ko imbabazi Ruto yasabye zigomba kujyana n’indishyi
June 1, 2025
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA, tariki ya 22 Werurwe 2025 yagaritse Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, umwaka…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umwuzure wafunze umuhanda mu gihe cy’amasaha 2

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze yateye amazi kuzura…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara Visi Perezida akaba n’Umuyobozi wa sosiyete ServiceNow Africa

Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi wa sosiyete ServiceNow Africa n’abamuherekeje, baganira ku mahirwe yo kwagurira…

2 Min Read
AMAKURU

Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’ y’impimbano

KENYA: Depite George Sunkuyia uhagarariye agace k’Uburegerazuba bwa Kajiado mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?