Urukiko Rukuru, Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda, rwasubukuye urubanza ruregwamo Karasira Uzaramba Aimable, aho yahawe umwanya wo kwiregura ku byo aregwa, agahakana icyaha ashinjwa cyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025. Karasira Aimable yageze mu rukiko yambaye ikabutura ndende, ishati n’ikote biri mu mabara aranga abagororwa batarakatirwa n’inkweto za bodaboda zidasa, rumwe rwera urundi rw’ubururu ndetse n’ishapule irenze imwe mu ijosi n’amadarubindi y’umukara.
Karasira yiregure ku byaha aregwa mu rubanza rwe rwatangiye kuburanwa mu mizi kuva muri Gashyantare 2025, nyuma yo kumara imyaka hafi ine rutaburanwa mu mizi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi bwa Karasira.
Karasira yari yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Félicien.
Karasira uregwa ibyaha ahanini bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube, ubwo yahabwaga ijambo ngo yiregure, yahakanye icyaha aregwa cyo guha ishingiro Jenoside, avuga ko ubushinjacyaha bumuhimbira amagambo atavuze, aho yahereye asaba ko video zishingiyeho ibyo ashinjwa zakwerekanwa mu rukiko.
Karasira Uzaramba Aimable uzwi nka Professor Nigga yamenyekanye cyane kuri YouTube mu biganiro bitandukanye, akaba yari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzakomeza ku wa 5 Kamena 2025, aho azakomeza yisobanura ku byo aregwa.