Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango 399 yasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, yemeza ko mu mezi abiri izo nzu zizaba zabonetse.
Ni ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasira intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.
Mu Karere ka Karongi ibiza byasenye burundu inzu 133, izindi 346 zangirika igice mu gihe izigera kuri 236 zahise zijya mu gice cy’amanegeka nk’uko raporo ya MINEMA ibivuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko barimbanyije mu mirimo yo gufasha abahuye n’ibyo biza, aho bamaze kubakira imiryango 370, ndetse bagiye kubakira indi 399.
Ati “Dufite inzu 370 twamaze kubaka ndetse zaratanzwe. Tugiye kubaka izindi nzu 399 z’abahuye n’ibiza guhera muri Gicurasi 2025. Tuzabikora mu mezi abiri, ibibanza byayo byarabonetse.”
Akomeza avuga ko kubakira abahuye n’ibiza ari ikibazo kibaraje inshinga ku buryo n’abandi bazasigara batubakiwe, bazubakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.
Meya Muzungu kandi yahamije ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bazubaka izindi nzu 500, mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Ibiza byibasiriye u Rwanda muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi byambuye ubuzima abaturage 16, bikomerekeramo 12.