igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
AMAKURU

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 1:53 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango 399 yasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, yemeza ko mu mezi abiri izo nzu zizaba zabonetse.

Ni ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasira intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

Mu Karere ka Karongi ibiza byasenye burundu inzu 133, izindi 346 zangirika igice mu gihe izigera kuri 236 zahise zijya mu gice cy’amanegeka nk’uko raporo ya MINEMA ibivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko barimbanyije mu mirimo yo gufasha abahuye n’ibyo biza, aho bamaze kubakira imiryango 370, ndetse bagiye kubakira indi 399.

Ati “Dufite inzu 370 twamaze kubaka ndetse zaratanzwe. Tugiye kubaka izindi nzu 399 z’abahuye n’ibiza guhera muri Gicurasi 2025. Tuzabikora mu mezi abiri, ibibanza byayo byarabonetse.”

Akomeza avuga ko kubakira abahuye n’ibiza ari ikibazo kibaraje inshinga ku buryo n’abandi bazasigara batubakiwe, bazubakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Meya Muzungu kandi yahamije ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bazubaka izindi nzu 500, mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ibiza byibasiriye u Rwanda muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi byambuye ubuzima abaturage 16, bikomerekeramo 12.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
Next Article Nyamasheke: Umwarimu yaguye mukantu nyuma yo kubona umukobwa babyaranye amuzaniye uruhinja rw’amezi 3 mu ishuri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025
Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’
May 23, 2025
Bishop Gafaranga agiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo
May 23, 2025
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ibigo bikora ubugenzuzi
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye…

2 Min Read
AMAKURU

Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo M23 yatsindiye i Goma bageze i Kinshasa

Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari baraheze mu mujyi wa Goma nyuma yo…

1 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagabo babiri bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera…

2 Min Read
AMAKURU

Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions

Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ishyaka n’indoto yo gutera imbere mu buhanga no guhanga udushya binyuze mu mideli.…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?