Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Mata 2025, ingabo za Leta ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, bagabye igitero simusiga ku nyeshyamba za M23 mu gace ka Kavumu hafi y’ikibuga cy’indege cya Bukavu, abasirikare benshi bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri.
Kavumu yagabweho ibi bitero mu gihe n’ubundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri hari hagabwe ibitero by’ingabo za M23, aho zarwanye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, byanasize ingabo za M23 arizo ziri kuyobora aka gace nyuma yo kuhirukana ingabo za Leta, M23 igatangira kugenda ifata utundi duce dutandukanye two muri Kivu y’amajyepfo harimo nka Kamanyora, Nyangenzi ndetse n’ahandi.
Amakuru aturuka muri Kavumu avuga ko ibi bitero by’ingabo za Leta ya Congo byasize haguye ibihumbi byinshi by’ingabo mu gihe abandi bafashwe bugwate ku ruhande rw’inyeshyamba za M23.
Ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero bitandukanye zigamije kwigarurira ibice bitandukanye biri mu maboko y’inyeshyamba za M23, aho nko kuwa gatanu zitwikiriye ijoro zigatera umujyi wa Goma gusa inyeshyamba za M23 zahise zizisubizayo.
Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23 zatangaje ko ibi bitero byagabwe kuri uyu wa gatanu byagizwemo uruhare n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bahaye izina rya SAMIDRC.
Si SADC gusa yagaragaye mu bitero byagabwe i Goma, ahubwo M23 yanavuzemo abandi bafatanyabikorwa ba FARDC barimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’Uburundi.
Ihuriro rya AFC/M23 kumugaragaro ryahise ritangaza ko ingabo za SADC zikwiye guhita ziva mu mujyi wa Goma kandi ko amasezerano bari baragiranye yo kubafasha kugenda no gusana ikibuga cya Goma kugira ngo babone aho banyura bahise bayahagarika.
Ni mu gihe kandi ku wa kane w’iki cyumweru turimo dusoza, iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce duherereye kuri Pariki y’igihugu ya Kahuzi-Biega muri teritware ya Kalehe hahana imbibi naha i Kavumu muri teritware ya Kabare aho bari kurwanira.