Mu karere ka Kayonza abakozi batatu b’akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 67 z’amafaranga y’amanyarwanda.

Mu karere ka Kayonze abakozi batatu bakora muri ako karere batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda. Aba batawe muri yombi mu matariki atandukanye dore ko batangiye gufatwa kuva tariki ya 21 werurwe kugeza 26 werurwe 2025 mubatawe muri yombi harimo Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel, wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi yitwa E.T.G Ltd.
Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thiery yabwiye itangazamakuru ko aba bakozi uko ari batatu bakwekwaho kuba barakoze icyi cyaha mu mwaka wa 2022, iperereza rikaba rigaragaza ko aba bakozi bishyuye ikigo kitaricyo arenga miliyoni 67, iki kigo kikaba gihagarariwe n’uwitwa Nzaramyimana Emmanue wahise anayabikuza akimara kuyakira.
Aba bombi uko ari batatu bakaba bacumbikiwe na polisi y’u Rwanda kuri sitasiyo ya RIB Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali. Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa, Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Abakozi batatu b’akarere ka Kayonza batawe muri yombi n’u rwego rw’ubugenzacyaha RIB.