Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, habonetse umurambo w’umusore witwa Niyonsaba Janvier, w’imyaka 37. Uyu musore yasanzwe mu ishyamba riri muri ako gace, bikekwa ko yahiciwe mu buryo bwa kinyamaswa.
Abaturage ba mbere bageze aho umurambo wabonetse bavuze ko nyakwigendera yari afite ibikomere byinshi bigaragara ko yatewe ibyuma, ibintu byahise bituma hakekwa ko yishwe n’abantu bamugabyeho igitero. Uyu musore bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri aburiwe irengero, ku buryo abamuzi bari batangiye kugira impungenge.
Nyuma yo kubona umurambo, abaturage bahise bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda, maze na zo zihutira kugera aho umurambo wari uri kugira ngo hatangire iperereza.
Umurambo wa Niyonsaba Janvier wahise utwarwa n’imodoka ya polisi ujyanwa ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru, aho bagomba gukorerwa isuzuma ryimbitse (autopsie) kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye nyacyo.
Abaturage bo muri aka gace batangaje ko batewe impungenge n’ubu bwicanyi, basaba inzego z’umutekano kongera ibikorwa byo gukaza umutekano ndetse no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Kugeza ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’icyatumye nyakwigendera yicwa muri ubwo buryo buteye ubwoba. Inzego z’umutekano zirakangurira abaturage gutanga amakuru igihe cyose hari ibimenyetso cyangwa ibikorwa bibateye amakenga, mu rwego rwo kurinda umutekano rusange n’ubuzima bw’abantu.