Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi yo mu Karere ka Kicukiro yari ifite imiryango ine, hangirika ibifite agaciro k’akabakaba miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inkongi yabaye mu masaha ya saa Saba n’igice mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe , Akagari ka Kabeza mu mududu wa Kabeza.Iyi nzu y’ubucuruzi yari ifite imiryango ine irimo ahacururizwa ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho by”ubwiza n’ibindi birimo imyenda n’ibikapu.Iperereza ry’ibanze ryerekana ko iyo nkongi yaturutse ku mashanyarazi (short circuit).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije UMUSEKE dukesha iy’inkuru aya makuru, avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utarakwira mu zindi nzu.
Yashishikarije abaturage kujya bagenzura inyubako zabo cyane cyane insinga z’amashanyarazi.
Ati “Turashishikariza abaturage yaba aho batuye cyangwa aho bakorera kujya bagenzura inyubako zabo cyane cyane insinga z’amashanyarazi ko zujuje ubuziranenge kuko bari ubwo usanga bacomekaho ibintu byinshi bityo bigateza inkongi.”Yabasabye kugira ibikoresho bizimya umuriro no kugira ubumenyi bwo kubikoresha ndetse bakagira n’ubwishingizi bw’ibyabo.
