Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye

Mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru ibabaje aho umugore w’imyaka 38 akurikiranywe n’ubutabera nyuma yo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye, ubwo yari asinziriye.

Nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, uyu mugore yasanze umugabo wearyamye yarimo amuteguriye isombe imaze gushya cyane, ayimumenaho ubwo yari aryamye, asinziriye. Isombe yamumenweho yari ishyushye cyane ku buryo yamwokeje bikomeye mu mugongo no mu maso.

Uyu mugore yahise ahunga nyuma yo gukora iki gikorwa, ariko nyuma yaje gufatwa n’inzego z’umutekano, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, ubu akaba akurikiranywe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu mugore yemera icyaha akekwaho, ariko avuga ko yabitewe n’umujinya ukabije kuko ngo ku mugoroba wabanje yari yasanze umugabo we yicaye mu kabari asangira n’indaya, nk’uko we abyita. Uwo mujinya niwo avuga ko watumye afata icyemezo cyo kumumenaho isombe ishyushye.

Yagize ati: “Narababaye cyane nyuma yo kumusanga mu kabari asangira n’indaya, sinigeze ntekereza kumwotsa cyangwa kumwica, ariko byambayeho.”

Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha, uyu mugore ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’umwaka umwe (1), ndetse n’ihazabu iri hagati ya 100,000 RWF na 300,000 RWF, nk’uko biteganywa n’ingingo z’amategeko ahana ibyaha byo gukomeretsa ku bushake.

Ariko kandi, bitewe n’uko icyaha cyakorewe umugabo bashyingiranywe, amategeko ateganya ibihano bikarishye kurushaho. Itegeko rishobora no kumuhana igifungo kiri hagati y’umwaka umwe (1) n’imyaka itatu (3) ndetse n’ihazabu hagati ya 300,000 RWF na 500,000 RWF, bitewe n’uburemere bw’icyaha n’uburyo cyakozwemo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version