Abakozi babiri bo mu kigo APENA Technical Secondary School (TSS) batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke z’abanyeshuri ngo babakurireho ibihano babaga babafatiye.
Aba batawe muri yombi tariki 23-25 Gicurasi 2025 barimo umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (animateur) witwa Habimana Jean Claude n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Ndayambaje Alphonse.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Ati “Mu bihe bitandukanye guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 bagiye baka bakanakira indonke y’amafaranga iturutse mu banyeshuri kugira ngo babakurireho ibihano babaga barabahaye.”
Abakurikiranywe bivugwa ko bahawe n’abanyeshuri arenga ibihumbi 600 Frw, ibyaha bivugwa ko byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi, aho iryo shuri riherereye.
Abafashwe kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nasho mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe mu Bushinjacyaha.
Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Mu butumwa Dr. Murangira yageneye Abanyarwanda, yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.