igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026
IMIKINO

Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 13, 2025 12:24 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Kiyovu Sports FC na AS Kigali FC, ari mu bihano byashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) kubera ibibazo by’imyenda bifitanye n’abakozi babo ba kera.

Ayo makipe ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza mu mpeshyi ya 2026, keretse nibaramuka bishyuye cyangwa se bagashyikirana n’abo babereyemo amadeni.

FIFA isanzwe isohora urutonde rw’amakipe afite ibihano nk’ibi, bivuye ku kutubahiriza amategeko cyangwa kutishyura abakozi bayo. Muri urwo rutonde ruheruka, AS Kigali yagaragajwe nk’itemerewe kongera kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 7 Gashyantare 2025, keretse ibanze gukemura ibibazo by’abayireze.

Bayingana Innocent, ushinzwe ibikorwa bya buri munsi muri AS Kigali, yabwiye itangazamakuru ko atari azi iby’ibi bihano.

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports FC imaze umwaka mu bihano nk’ibi, ariko iravuga ko yamaze kwishyura igice kinini cy’amadeni. Minani Hemed, umuvugizi wayo, yavuze ko basigaje amafaranga make kandi biteguye kuyishyura bitarenze iyi mpeshyi. Yagize ati:

“Abakinnyi twari dufitiye amadeni menshi twarabishyuye. Ubu hasigaye bake kandi amafaranga make. Dutegereje ko ibi bihano bikurwaho mu mpeshyi.”

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ikipe isigaje imyenda igera kuri miliyoni 45 Frw, avuye kuri miliyoni 136 Frw, bisobanuye ko bamaze kwishyura ⅔ by’amadeni yose.

Mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota 44, Kiyovu Sports yo yavuye ku mwanya wa nyuma ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 34, bigaragaza ko hari intambwe zatewe nubwo ibibazo by’ubukungu bikiyisonga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hamenyekanye igihe amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy , Kevin Kade na The Ben – FOLOMIANA azasohokera
Next Article Umunyamerika bikekwa ko ari we mbohe ya nyuma ya Hamas yarekuwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club

Umukino wo kwishyura muri ½ cya Uefa Europa League ikipe ya Manchester united itsinze inyagira Ikipe ya Athletic Club de…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports

Mu mukino w'umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe…

1 Min Read
IMIKINO

Ibya Rayon bikomeje kujya ahabi cyane

Haravugwa umwuka mubi hagati y'ubuyobozi bwa Rayon na uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Saddate nyuma yaho atangarije ko agiye kugura…

2 Min Read
IMIKINO

Umutoza watozaga Rayon Sport ahagaritswe bitunguranye

Rayon Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre  usanzwe atoza abazamu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?