Umuyobozi wa Radio/TV1 akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yashimangiye ko itangazamakuru ridakosotse ntaho ryaba ritandukaniye n’iryashishikarije abantu gukora Jenoside nubwo avuga ko ntawe yise “umujenosideri.”
Mu minsi ishize ni bwo KNC yagereranyije amagambo yavuzwe n’abanyamakuru mbere y’umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC n’imvugo za Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992, muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda muri icyo gihe.
Ayo magambo yakorogoshoye bamwe mu banyamakuru ba siporo ndetse n’abakunzi bayo, bamugaragariza ko ibyo yakoze bitari bikwiriye.
Mu kiganiro gitambuka kuri Radio/TV1 yagiranye na mugenzi we Mutabaruka Angeli, yabwiye umwe mu baturage wamubajije kuri iki kibazo ko ibyo yavuze yabisuramo.
Ati “Naravuze nti ‘twebwe itangazamakuru dufite uruhare mu byabaye ku kigero cya 90%.’ Hari igitangazamakuru wigeze wumva mvuga? Hari umunyamakuru wigeze wumva mvuga? Ibyo navuze n’uyu munsi nabisubiramo. Iyo itangazamakuru ubwaryo rifashe uruhande rumwe, igihe cyose biteza ikibazo.”
KNC akomeza avuga ko nta munyamakuru yigeze avuga ko yakoze Jenoside, ahubwo hakwiriye impinduka kugira ngo itangazamakuru ry’ubu ritazisanga mu murongo nk’uw’iryabibye urwango mu Banyarwanda.
Ati “Tutagize icyo duhindura, ibyo dukora ntaho byaba bitandukaniye n’ibyo Kantano [Habimana] yakoze n’ibyo Mugesera [Léon] yavuze nk’imbwirwaruhame. Bariya bantu bafataga abantu bakabangisha abandi. Natwe rero niba dufashe Ngaboyisonga Patrick tukamugira mubi, ko agomba kuza kwiba, ko atari butange ubutabera. Ibyo ni ukumwangisha rubanda.”
“Nta muntu nigeze nita umujenosideri. Ibyo bavugaga [Mugesera na Kantano] babivuze Jenoside itaragira aho igera ku gasongero kayo, ariko ibikorwa byabo byagumuye abaturage mu mutwe, bibangisha abandi ku buryo natwe ibyo dukora bituma umuturage afata ibuye akaritera undi. Ibyo tubishime?”
Nyuma y’akavuyo kabereye mu Karere ka Bugesera, aho abafana bateranye amabuye ndetse bamwe bagakomereka, Ishyirahamwe rya Ruhago ryahannye Rayon Sports FC kubera imyitwarire y’abafana bayo, ndetse imikino ibiri ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda ikaba izayikina nta mufana uri ku kibuga.