Ni kenshi bajya baserereza Abanyamakuru bino mu Rwanda ko batajya babasha kurwubaka ngo rukomere, ariko burya umunyarwanda yaravuze ngo “aba umwe agatukisha bose”. Hari Abanyamakuru bafite amazina azwi hano mu Rwanda babashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo zaba banyamakuru. Mur iyi nkuru munyemerere turebere hamwe Ingo 9 za banyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda babashije kurwubaka rurakomera.
1. Isheja Sandrine na Kagame Peter
Aba nibo dusanga ku mwanya wa mbere, Isheja ni umunyamakuru ufite izina riremereye cyane mu ruhando rw’itangazamakuru mu Rwanda. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo : Radio Salus, Radio Isango Star, Radio Kiss Fm , ndetse ku munsi wa none akaba ari umuyobozi mukuru w’ungirije w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Isheja na Kagame Peter barushinze mu mwaka w’i 2016 ariko mbere yaho muri 2015 tariki ya 5 nzeri Kagame Peter yamwambitse impeta y’urukundo ku munsi wa none urugo ndetse n’urukundo rwabo bikaba bikomeye nk’umutarimba.

2. Kayishema Tity Thierry na Muhorakeye Justine
Urugo rwaba bombi uwavuga ko ari intangarugero ntabwo yaba abeshye, aba bombi bamenyanye biga mu mashuri abanza mu myaka y’i 2002 urukundo ndetse n’umubano wabo byaje gukura maze muri 2016 baza kurushinga biyemeza kubana akaramata. Ku munsi wa none Imana yahaye umugisha urugo ndetse n’urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri ba bakobwa.


3. Martin Nyirijabo na Anne Niwemwiza
Aba bombi ni inshuti cyane ndetse umubano wabo urakomeye cyane nk’inyundo. Martin na Anne biganye mu ishuri ry’itangazamakuru (ICK) ndetse nyuma yaho umubano n’urukundo rwabo ntabwo byigeze bihagarara. Bombi ni abanyamakuru aho Martin akorera Radio Rwanda n’aho Anne akaba umunyamakuru kuri KT Radio.
Mu mwaka w’i 2015 aba bombi bararushinze nyuma y’igihe kirekire bari mu munyenga w’urukundo ku munsi wa none bakaba badasiba kwitana Ma cherie Mon Amour.


4.Sam Karenzi na Tity Aline
Sam Karenzi ni izina ryubashwe cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo : RC Huye, Radio Salus, Radio10, FineFm, ndetse na SK Fm akoraho uyu munsi ikaba na Radio abereye umuyobozi. Sam ndetse n’umufasha we Tity barushinze mu mwaka w’i 2018 Imana yahaye umugisha urugo rwabo aho bafitanye umwana w’umukobwa bise Karenzi Ciara. Urukundo rwabo rugaragarira kandi ku buryo uyu mufasha we bari barikumwe ku munsi Sam Karenzi afungura ku mugaragaro Radio ye SK FM muri uyu mwaka.


5. Ingabire Egidie Bibio na Sam Mandela
Bibio ni umunyamakurukazi ufite izina rizwi cyane mu Rwanda akaba akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Bibio yarushinze n’umugabo we Mandela Sam mu mwaka w’i 2012 kuri uyu munsi imyaka ikaba ibaye 13 barushinze kandi bakaba bararwubatse rugakomera. Imana yahaye umugisha urugo rwa Bibio na Sam aho kuri uyu munsi bafitanye abana batatu.

6. Lucky Nzeyimana na Murekatete Divine
Aba bombi Bamenyanye mu mwaka w’i 2010 , icyo gihe Lucky Nzeyimana yari yarabaswe n’ingeso yo guteega (betting), Uyu mufasha we yamuciye kwiyo ngeso Lucky ava mu bwana aba Umugabo. Urukundo rwabo baje kurwereka inshuti , abavandimwe ndetse n’imiryango umunsi bakora ubukwe mu 2016 ndetse Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri umuhungu Ragnar n’umukobwa Hudha.

7. Antoinette Niyongira na Kigenza Aime Patrick
Anto nkuko abenshi bamwita ni umunyamakurukazi uzwi cyane mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro, yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo : Radio Isango Star, Radio10 ndetse na Radio Kiss Fm akorera kuri uyu munsi.
Antoinette hamwe n’umugabo we Kigenza barushinze mu mwaka w’i 2015 mu birori bibereye ijisho byabereye muri Christian Life Assembly i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Uyu munsi imyaka 10 irashize barushinze Imana yahaye urugo rwabo umugisha aho bafitanye abana babiri ba bahungu.

8. Gerard Mbabazi na Uwase Alice
Aba bombi bamenyanye mu mwaka w’i 2018 bahuriye mu kiliziya, umubano wabo wakomeje gukura ndetse baza gufata umwanzuro wo kuva mu ngaragu bakaba abantu bubatse, Gerard na Alice barushinze mu mwaka w’i 2021 uyu munsi bakaba bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Gerard Mbabazi ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro babirambyemo aho imyaka igiye kuba 15 akora aka kazi, Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo : RC Huye, Radio Salus, KT Radio, RBA ndetse ku munsi wa none akaba akorera ku murongo wa Youtube ye bwite yitwa Rwema Mbabazi.

9. Michele Iradukunda na Humudu David
Michele ni izina rizwi mu myidagaduro yo mu Rwanda , Mu mwaka w’i 2009 yahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda maze aza gusoza irushanwa yegukanye ikamba ry’igisonga cya kane. Uyu mukobwa yabaye kandi igisonga cya mbere cya nyampinga wa kaminuza nkuru y’u rwanda mu mwaka w’i 2010.

Michele yinjiye mu itangazamakuru mu mwaka w’i 2013 icyo gihe yari asimbuye Isheja Sandrine mu kiganiro Isango relax Time, nyuma yaho yakoreye Magic Fm ndetse uyu munsi akaba akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Michele na Humud barushinze mu mwaka w’i 2017 mu birori bihenze biryoheye ijisho byabereye mu karere ka Huye, ku munsi wa none bakaba bafitanye abana babiri ndetse ntibasiba kwitana Honey cyangwa se Bae.


END