igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 15, 2025 8:04 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda biri mu nzira yo kuganira no gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yabyo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aracyagaragaza ubushake buke bwo kwizera u Rwanda, aracyakomeje kurushinja guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Kuri tariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho ku mahoro, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa cyatangaga icyizere ko umwuka mubi wari umaze imyaka myinshi hagati y’ibi bihugu ushobora kugabanuka. Ibyo byanashimangiwe n’iteganyabikorwa ryo gusinyira amasezerano ya burundu y’amahoro i Washington D.C muri Kamena 2025, agamije no gutangiza ubufatanye bushya mu iterambere hagati y’u Rwanda, RDC na Amerika.

Mu gihe umwuka w’amagambo y’impaka wari ucitse, Minisitiri Kayikwamba yongeye kuvuga amagambo akakaye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Deutsche Welle. Yashinje u Rwanda kwivanga mu miyoborere ya RDC no guhungabanya umutekano w’ingabo za MONUSCO. Yagize ati:

“U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite inshingano mu kugarura amahoro mu karere, ariko ni na cyo gikomeje kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu no guhohotera abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda rwakomeje kwamagana ibi birego, ruvuga ko RDC irimo gukoresha ibi nk’uburyo bwo kuyobya uburari, kugira ngo idafatwa nk’ihagaze ku kibazo cy’imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda. Rwanibukije ko RDC icumbikiye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, u Rwanda rwagize ibitero byagabweho n’ingabo za FARDC ku butaka bwarwo, byahitanye abaturage 16 bo mu Karere ka Rubavu, abandi 161 barakomereka, inzu 200 zirangirika. Ibi ni byo byatumye rwongera ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Abajijwe niba RDC iha agaciro impungenge z’u Rwanda, Kayikwamba yasubije agira ati:

“Abicwa ni Abanye-Congo, si Abanyarwanda. Abagore bafatwa ku ngufu ni Abanye-Congo, si Abanyarwandakazi.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigikomeje, aho amasezerano y’ibanze y’amahoro yamaze gushyikirizwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari gusuzumwa n’inzobere. Yatangaje ko we na Kayikwamba bazongera guhura mu mpera za Gicurasi 2025 i Washington D.C ngo baganire ku ishyirwa ku murongo rya nyuma ry’aya masezerano.

Kayikwamba yagaragaje ko icyemezo cya RDC cyo kwitabira ibiganiro bishingiye ku kuba hari gahunda y’amahoro ya Luanda yatekerejweho mbere. Yagize ati:

“Twemeye kujya i Washington kuko gahunda ya Luanda yagaragazaga inzira iboneye. Niba abafatanyabikorwa ari inyangamugayo kandi bashaka amahoro, natwe twiteguye gutanga umusanzu.”

Nubwo avuga ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemeye i Luanda, i Qatar ndetse no muri Amerika, ntiyigeze asobanura niba RDC yiteguye gusenya umutwe wa FDLR nk’uko yabisabwe.

Biteganyijwe ko mu mpera za Gicurasi 2025, Kayikwamba na Nduhungirehe bazongera guhura i Washington mu rwego rwo kunoza intambwe ya nyuma y’amasezerano y’amahoro, mu gihe umubano w’ibi bihugu ukiri mu nzira itoroshye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mugisha Ndori niwe ugiye kuba atoza APR mu mikino isigaje
Next Article U Bufaransa bwahagaritse guha intwaro Ukraine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy'umweru cya…

1 Min Read
POLITIKE

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yatanze itegeko ryo guta muri yombi jenerali wa UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Maj Gen James Muheesi atabwa muri yombi. Ku wa Gatanu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?