Leta y’u Buhinde yategetse ko muri bice bimwe bigize igihugu hatangizwa imyitozo yo kwirindira umutekano igamije gutegura abaturage uko bakwitwara mu gihe cy’ibitero by’intambara.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Buhinde yategetse ko gutoza abaturage kwirindira umutekano byazatangira ku wa 7 Gicurasi 2025 kugira ngo hategurwe uburyo bwo kwirinda igihe cy’intambara cyangwa igitero.
Ni ku nshuro ya mbere iyi myitozo igiye gukorwa kuva mu 1971, aho izaba irimo amajwi y’inkubi y’intambara, kuzimya amatara, guhugura abaturage n’abanyeshuri ku bijyanye no kwirinda mu bihe by’akaga, no guhisha ahantu hafite agaciro nk’inganda n’ibindi bikoresho by’igihugu.
Iyi myanzuro ifashwe mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabereye muri Kashmir muri Mata kigahitana abasivile 26.
Ni mu gihe kandi Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yahaye ingabo uburenganzira bwo kwihitiramo igihe n’uburyo bwo kwihorera. Pakistan na yo yahise igerageza ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Fatah na Abdali.