Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afurika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n’abo yihitiyemo bashobora kuyifasha kugera ku ntego zayo yishyiriyeho.
Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku kongerera imbaraga ijambo rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yatangiye ku wa 19 Gicurasi.
Yavuze ko mu bihe byabanje Afurika yasaga nk’itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n’igihe wasangaga abayobozi bayo babakangisha ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.
Ati “Igihe nari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afurika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk’aho Afurika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.”
Mushikiwabo yashimangiye ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n’ubufatanye bigenda bigirana byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afurika akamaro.
Yatanze urugero ku gihe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye [Tedros Adhanom Ghebreyesus] yatorerwaga manda ya mbere ibihugu byose bya Afurika byishyize hamwe bishyigikira kandidatire ye kandi imyaka yayoboye yatanze umusanzu ukomeye muri Afurika.
Yavuze ko Afurika ikwiriye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.
Ati “Ni inyungu za Afurika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by’Isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Abu Dhabi, Doha. Inyungu za Afurika uyu munsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk’Abanyafurika.”
Afurika yashyizeho icyerekezo 2063 kizayifasha mu iterambere, aho yifuza kuzaba yunze ubumwe, yarageze ku iterambere ridaheza, umutekano na demokarasi biri hose kandi ifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.