Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC), ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhita zitaha, uzishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe hafi y’umujyi wa Goma.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Goma humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu, rwaturutse ku mirwano yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za SADC ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC, ku bufatanye na FARDC, inyeshyamba za FDLR ndetse n’interahamwe za Wazalendo.
Mu itangazo yasohoye, Kanyuka yagize ati: “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma uruhererekane rw’ibitero bihuriweho byagabwe na SAMIDRC ifatanyije na FARDC, FDLR na Wazalendo i Goma, birimo ibyo ku wa 11 Mata 2025 byabangamiye ituze n’umutekano w’abaturage.”
Uyu muvugizi yavuze ko ibi bitero bigize igice cy’umugambi wa Leta ya Kinshasa wo kongera kwigarurira umujyi wa Goma, ariko M23 ikaba yarabashije kubisubiza inyuma.
Ibi bibaye mu gihe mu kwezi gushize, M23 na SADC bari baragiranye amasezerano yo gufasha ingabo za SADC gutaha zivuye muri Congo, zijyanye n’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’uko zizasana ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo zishobore kugenda neza.
Ariko M23 ivuga ko ibi bitero bishya byahungabanyije ayo masezerano.
Kanyuka yakomeje agira ati:
“Ibi bitero birica ubwumvikane bwari hagati ya M23 na SADC, bikadindiza umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma. Ibyo byose bituma AFC/M23 isaba icyurwa ryihuse ry’ingabo za SAMIDRC.”
Uretse ibi, M23 yasabye ko ingabo za FARDC ziri mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma, zishyira hasi intwaro, mu rwego rwo koroherwa n’iyishyikirizwa ry’icyo kigo.