Umuhanzikazi w’umunyarwanda Marina Debolah yatangaje ko bitarenze uyu mwaka aribube yamaze kumurika Album ye yambere aho iyo album azayizengurukana igihugu cyose.
Marina muri iyi minsi uri kuvugwa cyane biturutse ku kutumvikana kwe kuri hagati ye na Yampano, ubwo yari mukiganiro na Kiss fm yabajijwe ibyerekeye umuziki we mu minsi iri imbere avuga ko afite imishinga myinshi harimo na album azaba ashize hanwe bwa mbere, aho yagize Ati “Ndi gukora kuri album yanjye nshya maze imyaka ibiri nyikoraho, ndetse nteganya kuzakorera ibitaramo byo kuyimenyekanisha. Ubu ndi gukora nirwanaho, ariko ntabwo byoroshye. Naje ndi umwana nkorana na Uncle Austin ndetse na Bad Rama, nta bantu twari tuziranye ariko ubu agakino nkarimo.”
Uyu muhanzikazi yanavuze ko mu yindi mishinga migari afite, harimo uw’indirimbo ateganya gushyira hanze yahuriyemo abahanzikazi bose bakorera umuziki mu Rwanda.
Ati “Mfite indirimbo nahurijemo abakobwa bose b’Abanyarwanda bari mu muziki, uwo mushinga nujya hanze nzi ko bizaba ari byiza.”
Marina yavuze ko kuri album ateganya gushyira hanze hazaba hariho indirimbo ziri mu zo amaze gukora zirenga 45.

Muri izi ndirimbo akaba ateganya gusogongeza abakunzi be iya mbere ku wa 17 Mata 2025.