Umuhanzi Marina yatangaje ko atari azi ko mugenzi we Khalifan Govinda agira ubwenge yise buke nyuma y’uko Khalifan yari yanditse ko uwo muhanzikazi akwiye kumusaba imbabazi kubera kumusuzugura.
Iyi ntambara y’amagambo yatangirijwe ku mbuga nkoranyamabaga zaba bombi ubwo Khalifan yandikaga ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko icyo Marina agamije ari ukumuzimya.
Intandaro y’ako gahinda ka Khalifan, ni uko yari aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’abarimo Marina na Jay C, akaba yarababajwe n’uko Marina yahise ashyira ahagaragara indirimbo ye nta gihe na gito giciyeho ishyizwe ahagaragara.
Yanditse ati: “Ubusanzwe ndi umuhanzi witonda cyangwa se nkaba ndi umuhanzi uzi kubana n’abantu, ariko ubu hari ibintu by’agasuzuguro mu muziki.
[…] Ugakorana indirimbo n’umuhanzi, wamara gukorana na we, yabona indirimbo mukoze irimo izamuka neza, ubona ataherukaga gukora nk’uko na we utaherukaga gukora, mugahuza imbaraga, yabona mukoze ikintu cyiza (Ni indirimbo mperuka gukorana na Jay C na Marina, we made it) indirimbo nta n’iminsi 8 irashira, ugahita usohoreraho indi ndirimbo.”
Khalifan avuga ko ibyo ari agasuzuguro, Marina n’abo bakorana bakwiye gusabira imbabazi cyangwa agatangaza andi makosa yabo.
Yagize ati: “Ibi bintu ni agasuzuguro. Marina n’abo mukorana mwese, mujye ku mbuga nkoranyambaga musabe imbabazi nibitaba ibyo, ndabanika ku mbuga nkoranyambaga kandi ndashyiramo ibindi bikosa byanyu.”
Mu kumusubiza Marina yahise yisunga imbuga nkoranyambaga yishongora kuri Khalifan amubwira ko nta bwenge agira.
Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko ugira ubwenge buke Khalifan Govinda, none se bitwaye iki kuba nasohora indirimbo yanjye? Iri ni iterabwoba ridafite umutwe n’amaguru.”
Khalifan Govinda afatanyije n’abarimo Marina hamwe na Jay- C baherutse gukorana indirimbo bise ‘We made it’, yashyizwe kuri Youtube tariki 16 Gicurasi 2025, ikaba imaze iminsi 10 ishyizwe ahagaragara, mu gihe Marina nawe yahise ashyira ahagaragara iyitwa ‘Ndarahira’ tariki 24 Gicurasi 2025.