Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, bamwe mu bayikoze bahungiye mu bihugu by’amahanga gusa Leta y’u Rwanda ibashyiriraho impapuro zo kubata muri yombi ngo baburanishwe. Ibi ni byo bihugu bitanu bya Africa bicumbikiye abakekwaho gukora Jenoside benshi nk’uko byagarutsweho n’abasenateri mu 2024.
Ku mwanya wa 1 hari igihugu DRC kuva aho ingabo zari iza RPA INKOTANYI zihagaritse Jenoside abari mu mugambi wo gukora Jenoside bambutse bajya muri iki gihugu. Abadepite bavuga ko abagera ku 408 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku mwanya wa 2 hari igihugu cya Uganda mu iki gihugu ho bikekwa ko hari abasaga 278.
Ku mwanya wa 3 hari igihugu cya Malawi bikekwa iki gihugu gicumbikiye abakekwaho gukora Jenoside mu 1994 bagera kuri 63
Ku mwanya wa 4 hari igihugu cya Tanzania aho bikekwa ko hari 52 bakekwaho gusiga bakoze Jenoside mu 1994.
Ku mwanya wa gatanu hari igihugu cya Congo Brazaville aho bikekwa ko iki gihugu gicumbikiye abakekwaho icyaha cya Jenoside 42.
Kuva mu 1994, Leta y’u Rwanda yohereje mu bihugu bitandukanye, dosiye 1 149 zo guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakihishahisha. Kuva icyo gihe kugeza mu 2024, 59 ni bo bamaze boherejwe mu Rwanda bavuye mu mahanga bahungiyemo boherezwa mu Rwanda.