Michelle Obama, umugore wa Barack Hussein Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika manda ebyiri (2009–2017), yamaganye ibihuha bimaze iminsi bivuga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we bamaze imyaka 33 babana.
Ibyo bihuha byakwirakwijwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Amerika, bishingiye ku kuba Michelle amaze igihe atagaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we, nko mu birori bikomeye Barack Obama yitabiriye wenyine. Muri ibyo birori harimo nk’irahira rya Donald Trump ndetse n’umuhango wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Amerika, Jimmy Carter, witabye Imana ku myaka 100.
Mu kiganiro yagiranye na Sophia Bush, umukinnyi wa filime, mu kiganiro kizwi nka Work in Progress Podcast, Michelle yavuze ko abantu bakwiriye guhagarika kwemeza ibintu bishingiye ku byiyumviro bidafite ishingiro. Yagize ati:
“Ubu ndi mu myaka nishimira kwifatira ibyemezo ku buzima bwanjye nk’umugore umaze gukura. Sinumva impamvu abantu batatekereza ko kutagaragara ahantu hamwe n’umugabo wanjye ari umwanzuro wanjye bwite, aho kubyitiranya no gutandukana.”
Michelle yakomeje avuga ko yahisemo gukora ibimubereye, atitaye ku byo abandi bashobora kuba batekereza:
“Nahisemo gukora icyari kiza kuri njye. Sinatekereje icyo abandi bashaka ko nkora, ahubwo nakurikiye ibyifuzo byanjye.”
Barack na Michelle Obama basezeranye kubana ku wa 3 Ukwakira 1992, bakaba bafitanye abana babiri: Malia Ann Obama na Natasha Marian Obama, uzwi cyane ku izina rya Sasha Obama.
Iyo ibi byaba ari ukuri, Barack Obama yari kuba abaye Perezida wa kabiri w’Amerika utandukanye n’umugore we, nyuma ya Ronald Wilson Reagan, wabaye Perezida kuva mu 1981 kugeza mu 1989. Reagan yatandukanye na Jane Wyman mu 1949, nyuma aza gushakana na Nancy Davis mu 1953.