igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe
AMAKURU

Michelle Obama yatangiye guhabwa ibiganiro bimufasha mu buzima bwo mu mutwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 8, 2025 1:28 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasubiye mu biganiro byo kumufasha mu mitekerereze (therapy), mu rwego rwo kwitegura neza ikiciro gishya cy’ubuzima bwe.

Yabitangaje ku wa 28 Mata 2025, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Jay Shetty kuri podcast izwi nka ‘On Purpose,’ igaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Michelle w’imyaka 61, yavuze ko ahanganye n’impinduka zishingiye ku kuba abana be barakuze bagatangira ubuzima bwabo bwite, bityo agasigara ari wenyine. Ati: “Ubu ndi mu cyiciro cy’ubuzima aho nkeneye kongera kwegera muganga wihariye w’amarangamutima. Ngeze mu myaka 60, maze gusoza igice gikomeye cy’ubuzima bwanjye, n’umuryango wanjye uracyari hamwe. Ubu abana banjye barakuze, barigenga. Bwa mbere mu buzima, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye bwite.”

Yakomeje agira ati: “Nta mpamvu mfite zo kuvuga ngo ‘abana banjye barabikeneye’ cyangwa ngo ‘umugabo wanjye arabikeneye’ cyangwa ngo ‘igihugu kirabikeneye.’ None se ubu nsigaye ntekereza nte kuri iyi ntera nshya y’ubuzima? Ni yo mpamvu mfata umwanya nkajya kugisha inama.”

Michelle ukunze kuvuga ku kamaro ko kuganira n’inzobere ku buzima bwo mu mutwe, yavuze ko ibi abifata nko kwisuzumisha bisanzwe mu buzima bwa buri munsi. Ati: “Reka nishakemo imico nari nsanzwe mfite ishobora kutangirira nabi, ndeke kwikorera ipfunwe ry’ibyashize. Natekereje ku buryo umubano nagiranye na Mama wansigiye ibintu byinshi mu mitekerereze yanjye. Ndi kwitegura iyi ntera nshya kuko nyifata nk’indi ntambwe ikomeye mu buzima bwanjye.”

Yavuze ko kugira umuntu mushya umwumva, utazi amateka ye cyane, ari ingenzi kuko amufasha gusubiza amaso inyuma no kureba imbere hatabayeho gucirirwa urubanza n’abamuzi kuva kera. Ati: “Mfite amahirwe yo kugira umuntu mushya unyumva, ureba ibyiyumvo byanjye, utareba ku mateka yanjye. Nifuza kugira abandi bantu banyumva, atari abamenyereye gusa.”

Mu kiganiro giheruka yagiranye na Sophia Bush kuri podcast ya ‘Work in Progress,’ Michelle yari yavuze ko ubu yisanzuye kurusha uko byahoze: Ati: “Bwa mbere mu buzima bwanjye, buri cyemezo cyose mfata ni icyanjye. Ubu nshobora gukora icyo nshaka.”

Yongeyeho ko iyi myanzuro yisanzuye yafashe yateje ibihuha no gushidikanya, ku buryo hari abakekaga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we Barack Obama. Ati: “Iki ni kimwe mu bigora abagore: gutinya ko batazashimisha buri wese. Hari abatekereza ko iyo umugore akoze ikintu gifite inyungu ku giti cye, ari uko hari ikibazo mu rugo.”

Michelle yashimangiye ko icy’ingenzi ari ukumenya ko ubuzima bugira ibice bitandukanye, kandi buri kimwe gikeneye gutekerezwaho neza, harimo no kugisha inama igihe bibaye ngombwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko
Next Article Mu muhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri: Abakaridinari bananiwe kumvikana uba Papa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umunyamerika bikekwa ko ari we mbohe ya nyuma ya Hamas yarekuwe

Edan Alexander, ufite ubwenegihugu bwa Israel hamwe n’ubwa Amerika, wari waratwawe bunyago n’umutwe wa Hamas yarekuwe. Ni umusore w’imyaka 21,…

1 Min Read
AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe atarabona igihugu kimwakira

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi…

2 Min Read
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
AMAKURUPOLITIKE

Menya byinshi byihariye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine)

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y’u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka…

15 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?