Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ugushidikanya ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, bubaka ikiraro ya millione enye mu karere ka Nyagatare ubuyobozi bw’aka bwasobanuye mu buryo burambuye ibyakozwe bihanye n’ayo mafaranga.
Ni ikiraro ngo kiri mu bikorwa byakozwe mu Muganda rusange usoza ukwezi ku wa 29 Werurwe, mu Murenge wa Gatunda w’aka karere.
Si ibikoresho byakoreshejwe kuri icyo kiraro gusa, kuko ngo n’ibikorwa byose byakozwe hafi byahawe agaciro ariko kageze kuri izo miliyoni 4.
Mu byabariwe ayo mafaranga angana atyo harimo no gusana icyo kiraro cyari cyarangiritse, ibikorwa by’umuganda byakozwe ku bikometero bibiri ndetse no gutera ibiti by’imbuto 2000 mu ngo z’abaturage.
Gusanirwa iki kiraro ni ibyishimiwe n’abaturage b’utugari twa Nyarurema na Cyagaju two mu Murenge wa Gatunda, kuko ngo ibi byabaruhuye imvune baterwaga no kuba barazengurukaga bagaca kure cyane.
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko ikorwa ry’iki kiraro riri muri gahunda yo gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage.