igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho
AMAKURUUBUZIMA

Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 8:43 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza abantu, hashyirwaho Sisiteme Imibereho ari na yo izajya ikoreshwa mu kwishyura mituweli.

Ibi yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 ubwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yagize ati “muri sisiteme Imibereho ni ho tubona uko Umunyarwanda agenda ahindura imibereho ye bitewe n’ibikorwa bye bikamuvana mu rwego rumwe bimujyana mu rundi. Ntabwo ari icyiciro nka byabindi twari dufite, ijambo icyiciro ryakomeje guteza ibibazo byo gusa nk’aho dutandukanya Abanyarwanda kandi imibereho twese turayisangiye ariko ntidukora kimwe.’’

Minisitiri Mugenzi yavuze ko sisiteme ya mbere yatumaga abantu bashyirwa mu byiciro bimwe kandi badahuje imibereho, bigatuma hari na serivisi babona ko bazihabwa kubera ibyiciro barimo, Leta ibona ko bidakwiye ko abantu bashyirwa mu byiciro ihitamo kubikuraho.

Ati “Hari abashyirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ukumva ni icyiciro cya mbere cy’ubukene bamwe bakabifata nk’uburyo bwo kubona serivisi yo gufashwa ariko mu Rwanda tugezemo burya gufashwa byaba ari indwara wagize kuko hafashwa umurwayi, ni yo mpamvu twifuza ko Abanyarwanda twese tujyanamo mu kwiteza imbere.’’

Yasobanuye ko Sisiteme Imibereho iri gukoreshwa mu kwishyura mituweli ariko ikazanakoreshwa mu bindi byiciro nka VUP, serivisi z’ubuzima kuzamura imibereho myiza y’abaturage, iteganyabikorwa n’igenamigambi ku muturage.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangirwaga kuri mituweli irimo imiti ya kanseri, insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi asaba abaturage kwishyura hakiri kare ku baturage badafite ubundi bwishingizi.

Mukantaganzwa Violette yavuze uburyo kutagira mituweli byatumye agurisha isambu ye n’inka kugira ngo avuze umwana we. Yagaragaje ko amaze kwishyura mituweli yavuje umwana we ku mafaranga 220 Frw asaba n’abandi baturage kuyishyura birinda ibihombo.

Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by’Abanyarwanda bose ni bo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko bigera ku 100%.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bongereye imiti yatangwaga kuri mituweli

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron
Next Article U Buhinde buri gukoresha intwaro karabutaka mu ntambara ihanganyemo na Pakistan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025
2 job positions of Branch Manager at BPR:Deadline: 05/23/2025
May 17, 2025
Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rubavu: Inzu z’imiryango 10 zasenywe n’ibiza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, basenyewe n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga mwinshi yaguye tariki…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Diamond ashaka kurongora umugore wo muri Nigeria

Nyuma yuko Dimond atashye ubukwe bwa Juma Jux n'umugore we wo muri Nigeria Priscilla ndetse Abanya-Nigera bakamwakira neza, yaje kuvuga…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yahanuriwe ko agiye gushaka umugore

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amaze iminsi mu masengesho ndetse yatunguwe no guhanurirwa ko agiye gukora…

2 Min Read
AMAKURU

Abanye-Congo bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange baragisahura

Abanye-Congo kuri uyu wa Gatatu bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu baragisahura.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?