Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo rugakora ibikorwa bigize ibyaha, arusaba kubireka.
Yabigarutseho yifashishije urubuga rwe rwa X, aho yagaragaje ko hari abari kubahuka icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakumva “cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha”. Ati “Ni ibyaha bitihanganirwa. Nimusigeho.”Yakomeje agaragaza ko kwibuka ari igikorwa gikorwa hubahirijwe amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi bw’igihugu bityo ko urubyiruko rudakwiye gucikamo ibice.Ati “Ntidukwiye gucikamo ibice tubazanya ngo kuki uyu ntacyo yanditse, kuki ataririmbye, kuki atanditse igitabo? Oya rwose. Kwibuka ni igikorwa gikora ku marangamutima yacu ku buryo butandukanye.”Yagaragaje ko kuri ubu hari abantu bagifite ibikomere bitarakira, abafite ubumenyi buke ku mateka, abafite imiryango yakoze Jenoside batariyakira kubera ipfunwe ariko hakaba n’indyarya zizi ukuri kw’ibyabaye zikicecekera cyangwa zikigisha uburozi abana bato.Ati “Muri twe harimo abantu bafite ibikomere bitarakira, harimo abafite ubumenyi buke ku mateka, dufite kandi abafite imiryango yakoze Jenoside bacyiyumvamo ipfunwe nabo batariyakira, twifitemo n’indyarya bazi ukuri kw’ibyabaye ariko bicecekera cyangwa bakigisha uburozi abana babo.
Hari abo tubona bashabutse mu minsi yindi, bagera mu gihe cyo Kwibuka bagakonja, ntitubacire urubanza ahubwo tuzabategurire gahunda y’umwihariko yo kubatega amatwi.”Yijeje ko azatumira abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, ibyamamare, abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers), mu gihango cy’urungano bakaganira, bikazafasha abazabohoka kuganira ku bikomere bafite mu komorana no kuvurana.Dr. Utumatwishima ariko yashimangiye ko ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside butazabuza ko bahanwa.Ati “Ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu rubyiruko ntibuzatubuza, kubahana (amategeko azubahirizwa), kubarwanya, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.”Yerekanye ko Jenoside yakozwe izuba riva bityo ko kuba hakigaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo yayo bishingiye ahanini ku bantu bataravugisha ukuri.Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe izuba riva, Niba abagabo (aba-papa) barayikoze, abagore babo barabimenyaga, abana babo barashungereye cyangwa bari ku mashuri, hari benshi batahanwe cyangwa batagize icyo bavuga.
Kuba ingengabitekerezo ikiri nyinshi, hari benshi bataravugisha ukuri kandi tubana umunsi ku munsi.”Yagaragarije urubyiruko ko hakiri urugamba rukomeye, arusaba kudacika intege kugira ngo abeza baganze ababi, no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.