igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo
AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 12, 2025 4:18 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakebuye urubyiruko ruri kurangazwa n’imbuga nkoranyambaga mu bihe by’icyumweru cy’Icyunamo rugakora ibikorwa bigize ibyaha, arusaba kubireka.

Yabigarutseho yifashishije urubuga rwe rwa X, aho yagaragaje ko hari abari kubahuka icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakumva “cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha”. Ati “Ni ibyaha bitihanganirwa. Nimusigeho.”Yakomeje agaragaza ko kwibuka ari igikorwa gikorwa hubahirijwe amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi bw’igihugu bityo ko urubyiruko rudakwiye gucikamo ibice.Ati “Ntidukwiye gucikamo ibice tubazanya ngo kuki uyu ntacyo yanditse, kuki ataririmbye, kuki atanditse igitabo? Oya rwose. Kwibuka ni igikorwa gikora ku marangamutima yacu ku buryo butandukanye.”Yagaragaje ko kuri ubu hari abantu bagifite ibikomere bitarakira, abafite ubumenyi buke ku mateka, abafite imiryango yakoze Jenoside batariyakira kubera ipfunwe ariko hakaba n’indyarya zizi ukuri kw’ibyabaye zikicecekera cyangwa zikigisha uburozi abana bato.Ati “Muri twe harimo abantu bafite ibikomere bitarakira, harimo abafite ubumenyi buke ku mateka, dufite kandi abafite imiryango yakoze Jenoside bacyiyumvamo ipfunwe nabo batariyakira, twifitemo n’indyarya bazi ukuri kw’ibyabaye ariko bicecekera cyangwa bakigisha uburozi abana babo.

Hari abo tubona bashabutse mu minsi yindi, bagera mu gihe cyo Kwibuka bagakonja, ntitubacire urubanza ahubwo tuzabategurire gahunda y’umwihariko yo kubatega amatwi.”Yijeje ko azatumira abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, ibyamamare, abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers), mu gihango cy’urungano bakaganira, bikazafasha abazabohoka kuganira ku bikomere bafite mu komorana no kuvurana.Dr. Utumatwishima ariko yashimangiye ko ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside butazabuza ko bahanwa.Ati “Ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu rubyiruko ntibuzatubuza, kubahana (amategeko azubahirizwa), kubarwanya, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.”Yerekanye ko Jenoside yakozwe izuba riva bityo ko kuba hakigaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo yayo bishingiye ahanini ku bantu bataravugisha ukuri.Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe izuba riva, Niba abagabo (aba-papa) barayikoze, abagore babo barabimenyaga, abana babo barashungereye cyangwa bari ku mashuri, hari benshi batahanwe cyangwa batagize icyo bavuga.

Kuba ingengabitekerezo ikiri nyinshi, hari benshi bataravugisha ukuri kandi tubana umunsi ku munsi.”Yagaragarije urubyiruko ko hakiri urugamba rukomeye, arusaba kudacika intege kugira ngo abeza baganze ababi, no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ese koko Donald Trump Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika yaba arwaye mu mutwe ?
Next Article America na Iran mubiganiro bya dipolomasi Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Al-Qaeda yemeje ko yakoze mu jisho Perezida wa Burkina Faso Ibrahim Traore

Itsinda ry’ubutasi rya SITE rivuga ko Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin (JNIM) ivuga ko igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: RIB Yataye muri yombi Ukekwaho gusambanya umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe

Ni Umugabo witwa Ntawuhiganayo Samuel wo mu Karere ka Nyanza watawe muri yombi n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya Umwana…

1 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye

Imodoka ya sosiyete ya Kivu Belt na Virunga Express zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagonganiye mu Karere ka Rutsiro,…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?