Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye APR BBC yitwaye neza itsinda Nairobi City Thunder nubwo yabikoze imitima yenda kubavamo.
Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 ni bwo hasojwe imikino ya BAL 2025 mu itsinda rya Nile Conference yari imaze icyumweru ikinirwa muri BK Arena. Ikipe ya APR BBC yasoje itanga ibyishimo itsinda Nairobi City Thunder bigoranye.
Habura amasegonda 3 byari amanota 74 kuri 74, benshi batekereza ko hagiye kwitabazwa iminota y’inyongera ariko Obadiah Noel ahita akora amanota 3 ubundi ikipe y’Ingabo z’igihugu isoza iri imbere n’amanota 77 kuri 74 ikatisha itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo.
Byari ibyishimo muri BK Arena ku barimo Minisitiri wa Siporo wari wagiye gushyigikira APR BBC nk’ikipe yari ihagarariye u Rwanda ndetse abinyujije ku rukuta rwe rwa X yayishimiye nubwo yatsinze imitima yabo igiye kuvamo.
Yanditse ati: “Mwakoze APR Basketball Club. Mwabikoze, mwagarukanye imbaraga. Abafana.. n’ubwo imitima yari ituvuyemo mwahabaye pee!! Murasobanutse kandi mwarakoze kuhaba iki cyumweru cyose.”
Kuva BAL yatangira gukinwa muri 2021 u Rwanda ni rwo rwakiraga imikino ya nyuma ariko kuri iyi nshuro rwakiriye iyo mu itsinda rya Nile Conference. Ni mu gihe imikino ya nyuma izaba irimo APR BBC yari yabuze itike ubushize izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.