igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
AMAKURU

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 23, 2025 12:31 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE


Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko Abanya-Pakistan bongera kuvoma ku migezi gifiteho uburenganzira, biturutse ku makimbirane ibihugu byombi bifitanye.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye amakimbirane ariko yongeye gukomera ubwo u Buhinde bwashinjaga Pakistan kugira uruhare mu gitero cyagabwe mu gace ka Pahalgm bugenzura mu Ntara ya Kashmir, kigahitana abantu 26.

Gusa Pakistan yo ihakana ibyo birego byose iregwa n’igihugu cy’u Buhinde.

Ibi bikaba byaratumye u Buhinde bufatira Pakistan ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika amasezerano yo gusangira amazi na Pakistan yashyizweho mu 1960 bigizwemo uruhare na Banki y’Isi.

Ibi Minisitiri w’Intebe Modi yabitangaje mu ruhame ku gicamunsi cyo ku wa 22 Gicurasi 2025, muri Leta ya Rajasthan iherereye mu Majyaruguru ashyira i Burengerazuba hafi y’umupaka ubahuza na Pakistan.

Ati “Pakistan igomba kwishyura ikiguzi gihambaye kuri buri gitero cy’ubwiyahuzi yakoze. Igisirikare cya Pakistan kigomba kubyishyurira, ubukungu bwa Pakistan bugomba kubyishyurira.”

Aya mazi aturuka mu migezi itatu yo mu Buhinde yagiraga agize 80% byakoreshwa mu mirima yo muri Pakistan gusa Minisitiri w’Imari muri iki gihugu yagaragaje ko nta ngaruka bazahita bahura nazo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
Next Article Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu
May 24, 2025
Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho
May 24, 2025
Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba
May 24, 2025
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite
May 24, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk'icy'amateka,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza bugiye gufasha Ukraine mu kubaka igisirikare cyahangana n’Uburusiya mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje

John Healey, Umunyamabanga wa Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza, yatangaje ko Ubwongereza bugiye kohereza abasirikare gufasha iki gihugu kongera kubaka igisirikare…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa SIDA bwakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, bwatanze icyizere gikomeye mu rugamba rwo guhashya…

4 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

“Birababaje ko imwe mu miryango mpuzamahanga yirengagiza ko FDRL ibaho” – Amb.NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga gukomeza gutera agati mu ryinyo bakirengagiza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?