Kuwa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Hongiriya, rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi
Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri uru ruzinduko, harimo kwifatanya n’Abanyarwanda baba muri Hongiriya mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ambasade nshya y’u Rwanda iri i Budapest, umurwa mukuru w’icyo gihugu. Iyo Ambasade izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo ndetse no gukomeza umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Margueritte Francoise Nyagahura, uhagarariye u Rwanda muri Hongiriya, yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Dr. Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.
Hongiriya n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeje gutera imbere, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rw’uwari Perezida wa Hongiriya, Katalin Novák, mu Rwanda mu 2023. Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubushake bwa politiki mu mikoranire mu nzego zirimo uburezi, ingufu, amazi, ubucuruzi, n’ububanyi n’amahanga.
Ibyo byagaragajwe binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye, arimo ayo guteza imbere uburezi binyuze mu mahirwe ku banyeshuri b’Abanyarwanda yo kwiga muri kaminuza zo muri Hongiriya, guhana amahugurwa ndetse no kongerera ubushobozi inzego zitandukanye.
Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo, Hongiriya yemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari yo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije koroshya ingendo hagati yabyo, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo. Kuva mu 2019, abashoramari bo mu Rwanda na Hongiriya bamaze kwerekana ubushake bwo gukorana, cyane cyane mu nzego z’ubuhinzi, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.