igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo
AMAKURU

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yafatiwe icyemezo gikomeye nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 22, 2025 10:12 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga, yasabwe kwegura by’agateganyo nyuma y’aho Ubushinjacyaha Bukuru busabye Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumwambura ubudahangarwa.

Perezida w’Inteko, Vital Kamerhe, ku wa 21 Gicurasi 2025 yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, yamwandikiye, asobanura ko Minisitiri Mutamba yanyereje miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Byasobanuwe ko izi miliyoni zashyizwe kuri konti y’ikigo cy’ubwubatsi, kidafite aho gihuriye n’umushinga wo kubaka iyi gereza yagombaga gufasha Leta ya RDC kugabanya ubucucike mu magereza.

Mu kiganiro na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Minisitiri Mutamba yari aherutse gusobanura ko uyu mushinga wagombaga gutwara miliyoni 29 z’Amadolari, yemeza ko miliyoni 19 zashyizwe kuri konti y’abatekamutwe.

Itegeko rigenga imikorere ya Guverinoma ya RDC riteganya ko iyo uyigize akurikiranyweho ibyaha, yegura mu masaha 24 uhereye igihe atangiye gukurikiranirwa. Iyo atabikoze, afatwa nk’uweguye.

Rigira riti “Ugize guverinoma ukurikiranyweho icyaha agomba kwegura mu masaha 24. Nyuma y’iki gihe, afatwa nk’uweguye.”

Inteko yashyizeho Komisiyo yihariye y’abadepite ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha. Biteganyijwe ko izahata ibibazo Minisitiri Mutamba mbere yo gutanga raporo izashingirwaho mu kumwambura ubudahangarwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Polisi yafashe ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Next Article Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025
Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025
Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
May 22, 2025
Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari…

3 Min Read
AMAKURU

LETA YA UGANDA IGIHE GUHAGARIKA URUBUGA RWA TIKTOK

Umuyobozi wa Islam mu gihugu cya Uganda yasabye leta yaho ko yahagarika urubuga rwa TikTok avuga ko yica kurusha Facebook…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi

Umusore w’imyaka 20, wo mu Karere ka Rutsiro wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?