Minisiteri y’Ubukerarugendo mu Misiri yatangaje ko abahanga mu bisigaratongo bavumbuye imva z’abantu batatu zo mu bihe by’ubwami hagati y’imyaka ya 1539 na 1077 mbere y’ivuka rya Yezu.
Izo mva zabonywe mu gace ka Dra’Abu El Naga i Luxor ho mu majyepfo ya Misiri. Ni agace kakundaga gushyingurwamo abantu bakomeye ariko batari ab’ibwami.
Izo mva zatahuwe n’Abanyamisiri nk’uko Minisitiri w’Ubukerarugendo, Sherif Fathy, yabitangaje akagaragaza ko ari intambwe ikomeye mu bijyanye n’amasomo y’ibisigaratongo mu Misiri.
Amagambo yasanzwe yanditswe kuri izo mva yafashije kumenya imirimo n’amazina y’abashyinguwemo.
Yavuze ko imirimo ikurikiyeho ari iyo gusukura izindi nyandiko zasanzwe muri izo mva kugira ngo hamenywe amakuru menshi ku buzima bwo mu myaka 3000 ishize.
Imva imwe ni iy’umwe mu bantu babayeho ku ngoma ya 19 na 20, mu gihe izindi zari iz’abantu babayeho ku ngoma ya 18 muri 30 zayoboye Misiri mu bihe by’ubwami.