Ku wa 9 Mata 2025, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Nteziyaremye Germain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, na Gatesi Francine, Umukozi wa RIB, basabye ko bakurikiranwa bari hanze, bahakana ibyaha byo kwakira ruswa bashinjwa.
Aba bombi bafunzwe ku wa 27 Gashyantare 2025, bakekwaho kwakira ruswa y’amafaranga 150,000 Frw kugira ngo bafungure umuntu uregwa kwangiza ishyamba rya Leta.
Urukiko Rw’Ibanze rwa Kiyumba rwari rwabafungiye by’agateganyo iminsi 30, ariko bajuririye icyo cyemezo.
Mu bujurire, basabye kurekurwa, bavuga ko ayo mafaranga atari ruswa ahubwo uwavuzweho kuyatanga yayakoresheje kugura umurima, ndetse bagasaba ko hakorwa iperereza ku buhamya butandukanye bwatanzwe.
Nteziyaremye yavuze ko uwamushinjije ari kwihorera nyuma y’uko yaciwe amande ya 50,000 Frw ajya muri Leta, agaragaza ko ibyo atabikora iyo yaba ashaka ruswa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo baregwa ari ibyaha bikomeye, bisaba ko baburana bafunzwe kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu.
Nibahamwa n’icyaha, bashobora guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu yikubye inshuro 3–5 z’agaciro k’indonke bakiriye.
Urubanza ruzasomwa ku wa 15 Mata 2025 saa cyenda.