Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga Frw miliyari 5 kugira ngo abe umunyamigabane mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Sadate yasobanuye uko ayo mafaranga azakoreshwa:
- Frw miliyari 1 igenewe za Fan Clubs nk’ishimwe ku bwo gushyigikira ikipe,
- Frw miliyari 1 yo kwishyura amadeni,
- Frw miliyari 3 azashorwa mu ikipe mu myaka itatu (miliyari 1 buri mwaka).
Yavuze ko nibimukundira, Fan Clubs zizakomeza kubaho ariko zitazongera gutanga imisanzu, ahubwo ayo zakusanyaga azakoreshwa mu bikorwa byo gusabana. Yanizeje ko abafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazahabwa serivisi zihariye, ndetse hakazashyirwaho uburyo bwihariye bwo gutanga ibitekerezo.
Mu cyerekezo cye, Rayon Sports yagira ibikorwaremezo bihagije, hakabaho n’ishami ry’imikino itandukanye nka Volleyball, Basketball, n’amagare. Yizeje kandi kugurira ikipe bisi ebyiri no kuyifasha kubona indege yihariye mu gihe yagiye gukina hanze y’u Rwanda.
Munyakazi yavuze ko niba Rayon Sports yemera ibiganiro bifatika na we, yiteguye gutanga Frw miliyoni 100 kugira ngo ifashe ikipe kurangiza shampiyona neza. Yavuze kandi ko, mu gihe Rayon Sports yatwara igikombe, igiciro cyo kuyigura cyiyongeraho 20% (Frw miliyari 1), ariko mu gihe itakibonye kikagabanukaho andi angana na yo.