Colonel Innocent Kaina, wahoze ari umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Uyu musirikare yari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 ubwo wigaruriraga ibice by’Uburasirazuba bwa Congo, harimo n’umujyi wa Goma mu 2012. Nyuma yo gutsindwa mu 2013, yahungiye muri Uganda, aho yanze kongera kwifatanya na M23 ubwo yongeraga kubura imirwano mu 2021. Nubwo atari muri M23, yavuze ko abana be barimo barwana muri uwo mutwe.
Kuri ubu, Col. Kaina yashinze umutwe yise Coalition Nationale pour la Libération du Congo (CNLC), naho igisirikare cyawo cyitwa Forces Nationales pour la Libération du Congo (FNLC). Mu itangazo ryasohowe ku wa 30 Werurwe 2025, Kaina yatangajwe nk’umugaba mukuru w’ingabo z’uwo mutwe, mu gihe Major Kasereka Andre ari we muvugizi.
Uyu mutwe ufite icyicaro mu Ntara ya Ituri, aho uvuga ko washinzwe kubera “imiyoborere mibi ya Leta ya Kinshasa irimo ruswa, icyenewabo, itoteza n’amacakubiri.” Bagaragaza ko bagamije impinduka, kugira ngo Abanye-Congo babone ubuyobozi bubaha serivisi zinoze.
Ibi bibaye nyuma y’uko Thomas Lubanga, inshuti ya Kaina, na we ashinze umutwe mushya mu Ntara ya Ituri ufite intego nk’iyo yo kurwanya Leta ya RDC.