igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro
AMAKURU

Musanze: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 4:45 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we gukura ibijumba, ariko yatezwe n’aba bagabo babiri bamwihishe mu rutoki ruri hafi aho, aho yari agiye kunyura. Bahise bamugabaho igitero bamukubita umuhoro inshuro nyinshi mu mutwe kugeza ashizemo umwuka, banamuca ukuboko.

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko hari hashize igihe hari amakimbirane mu muryango, bakeka ko ariyo yaba yateye ubwo bwicanyi. Bemeza ko aba bagabo bashinjaga nyakwigendera kuba inyuma y’urupfu rw’abantu bo mu miryango yabo, bivugwa ko yabaroze, maze bafata umwanzuro wo kumwihimuraho mu buryo bw’agahomamunwa.

Ubu bwicanyi bwakozwe ku buryo bugaragara ko bwari bwarateguwe, ndetse bugamije kwihorera, ibintu bishyira abakekwaho icyaha mu byiciro bikomeye by’ibyaha bikozwe ku bushake kandi bigamije gutwara ubuzima bw’umuntu.

Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho gishingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018, rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo umuntu ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi nk’iki, ahanishwa igihano cya burundu.

Ubushinjacyaha burakomeza iperereza ku mpamvu nyamukuru zaba zarateye ubu bwicanyi, mu gihe aba bagabo bafunzwe by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza. Abaturage nabo barasabwa kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye ibimenyetso by’amakimbirane ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo, kugira ngo ubuzima bw’abantu burengerwe hakiri kare.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Urubanza rw’Umusirikare wa FARDC Uregwa Kurasa Abantu mu Rusengero Rwasubitswe
Next Article Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe ateraguwe ibyuma
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Inkuba Ziri ku isonga mu biza byahitanye benshi muri Werurwe – MINEMA

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bwakozwe ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, bwagaragawemo ko…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam…

3 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan

Abahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere barwanye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan bahishuye ibikorwa bya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Corneille Nangaa: Abanye-Congo Bose ni Abanyamuryango ba AFC/M23

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose bafatwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?