Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, bamaze igihe binubira urusaku rukabije ruturuka ku mashini zitunganya amabuye y’amakoro, basaba ubuyobozi kubafasha kurukemura.
Abafite amahoteli, ibigo by’amashuri birimo na kaminuza, ndetse n’abaturage, bavuga ko bamaze umwaka bagejeje ku buyobozi ikibazo cy’urusaku, bizezwa ko kizakemurwa ariko birangirira mu amagambo gusa.
Hari urusaku n’ivumbi ryinshi bituruka kuri izo nganda zicukura amakoro, ubuyobozi bukaba bwarasabye ba nyiri inganda kubaka inkuta zikumira urusaku. Bamwe barabyubahiriza, abandi bavunira ibiti mu matwi.
Muri izo nganda hari n’izigeze gufungwa ngo zuzuze ibisabwa, ubuyobozi bukihashingura ibirenge bene zo bongera gukora ntacyo bishisha.
Abaturage basaba ubuyobozi kubasura no kubafasha gukemura ikibazo bamaze igihe bafite, ndetse banasaba ba nyiri inganda kubahiriza ibisabwa.
Umwe mu baturage avuga ko bamaze igihe bataka urusaku ruturuka ku mashini, bakabigeza no ku nzego zose zirimo n’iz’Intara, ariko ikibazo kigakomeza.
Yagize ati: “Twaravuze turaruha, inzego z’ubuyobozi kugeza ku Ntara barabizi; twababwiye ko hari zimwe mu mashini zisakuza cyane zikatubangamira, ariko nta gikorwa.”
Umunyeshuri wa RP-Musanze College avuga ko urusaku rubabangamira mu masomo yabo, kuko ruba rwinshi ku manywa ndetse na nijoro izo mashini zirara zikora.
Bamwe mu bafite imashini ku musozi bavuga ko bazi ibyo basabwe n’ubuyobozi kandi bemeza ko bazabikora, nubwo bataratangira kubaka inkuta zigabanya urusaku.
Abakora muri zimwe muri izo nganda bamwe nta myambaro yabugenewe, irimo ingofero, inkweto, udupfukamunwa n’uturindantoki, bafite, hari n’abakora bambaye ibirenge.
Gusa hari bamwe mu bafite izo nganda zitunganya amakoro bagerageje kubahiriza ibisabwa kugira ngo bashake amafaranga, ariko banazirikana umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko hari imashini zatezaga urusaku bari bahagaritse, kandi ko bazasubirayo vuba kugenzura niba byarubahirijwe.
Yagize ati: “Abo twasanze bafite imashini zikorera ku misozi zidacukuriye ngo zikorere muri kave; turazihagaritse, tugiye gusubirayo turebe niba hari abagikora batubahirije ibisabwa, banahanwe kuko badakwiye gukomeza gusakuriza abaturage.”
Mu gihe cyashize, amakoro yabaga umutwaro ku bahinzi bo mu Karere ka Musanze, ariko ubu yabaye imari ikomeye kubera kuyabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.