igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane
AMAKURU

Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 12:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, bamaze igihe binubira urusaku rukabije ruturuka ku mashini zitunganya amabuye y’amakoro, basaba ubuyobozi kubafasha kurukemura.

Abafite amahoteli, ibigo by’amashuri birimo na kaminuza, ndetse n’abaturage, bavuga ko bamaze umwaka bagejeje ku buyobozi ikibazo cy’urusaku, bizezwa ko kizakemurwa ariko birangirira mu amagambo gusa.

Hari urusaku n’ivumbi ryinshi bituruka kuri izo nganda zicukura amakoro, ubuyobozi bukaba bwarasabye ba nyiri inganda kubaka inkuta zikumira urusaku. Bamwe barabyubahiriza, abandi bavunira ibiti mu matwi.

Muri izo nganda hari n’izigeze gufungwa ngo zuzuze ibisabwa, ubuyobozi bukihashingura ibirenge bene zo bongera gukora ntacyo bishisha.

Abaturage basaba ubuyobozi kubasura no kubafasha gukemura ikibazo bamaze igihe bafite, ndetse banasaba ba nyiri inganda kubahiriza ibisabwa.

Umwe mu baturage avuga ko bamaze igihe bataka urusaku ruturuka ku mashini, bakabigeza no ku nzego zose zirimo n’iz’Intara, ariko ikibazo kigakomeza.

Yagize ati: “Twaravuze turaruha, inzego z’ubuyobozi kugeza ku Ntara barabizi; twababwiye ko hari zimwe mu mashini zisakuza cyane zikatubangamira, ariko nta gikorwa.”

Umunyeshuri wa RP-Musanze College avuga ko urusaku rubabangamira mu masomo yabo, kuko ruba rwinshi ku manywa ndetse na nijoro izo mashini zirara zikora.

Bamwe mu bafite imashini ku musozi bavuga ko bazi ibyo basabwe n’ubuyobozi kandi bemeza ko bazabikora, nubwo bataratangira kubaka inkuta zigabanya urusaku.

Abakora muri zimwe muri izo nganda bamwe nta myambaro yabugenewe, irimo ingofero, inkweto, udupfukamunwa n’uturindantoki, bafite, hari n’abakora bambaye ibirenge.

Gusa hari bamwe mu bafite izo nganda zitunganya amakoro bagerageje kubahiriza ibisabwa kugira ngo bashake amafaranga, ariko banazirikana umutekano n’ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko hari imashini zatezaga urusaku bari bahagaritse, kandi ko bazasubirayo vuba kugenzura niba byarubahirijwe.

Yagize ati: “Abo twasanze bafite imashini zikorera ku misozi zidacukuriye ngo zikorere muri kave; turazihagaritse, tugiye gusubirayo turebe niba hari abagikora batubahirije ibisabwa, banahanwe kuko badakwiye gukomeza gusakuriza abaturage.”

Mu gihe cyashize, amakoro yabaga umutwaro ku bahinzi bo mu Karere ka Musanze, ariko ubu yabaye imari ikomeye kubera kuyabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Loni igiye guha icyubahiro abasirikare babiri b’u Rwanda
Next Article Perezida Kagame na Tokayev baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Ibihano bishya ku Burusiya

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU hamwe n’u Bwongereza byatangaje ibihano bishya ku gihugu cy'u Burusiya hagamijwe guhangana n’uburyo bukoresha ubwato…

1 Min Read
AMAKURU

Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yasabye ko intambara ziri kwibasira…

3 Min Read
AMAKURU

Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye

Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma iherereye mu karere ka Turkana muri Kenya zasubiye mu Burundi bitewe…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Perezida wa Kenya William Ruto yasabye imbabazi igihugu cya Tanzania na Uganda

Perezida wa Kenya William Ruto yasabye imbabazi igihugu cya Tanzania na Uganda, avuga asabye imbabazi ku kintu cyose igihugu ayoboye…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?